Ingabo z'u Rwanda zirashinjwa gufunga abana 2 b'Abanyekongo bari baragiye ihene hafi y'umupaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi sosiyete Sivili ya Nyiragongo muri Kivu y'Amajyaruguru ivuga ko kuva ku cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2022, hari abana 2 b'Abanyekongo bafungiye mu Rwanda mu buryo budakurikije amategeko.

Aba bana bivugwa ko umwe afite imyaka 16 na mugenzi we ufite 15 ngo bafashwe n'inzego z'umutekano z'u Rwanda ubwo bari baragiye ihene mu gace kari hafi n'umupaka w'u Rwanda muri Teritwari ya Nyiragongo.

Aba bana bafashwe ngo bakomoka mu mudugudu wa Kisheke muri Gurupoma ya Kabati , bombi ngo bakaba biga mu mwaka wa 8 nkuko Radio Okapi ya MONUSCO ibitangaza.

Antoine Ndagije uyobora umuryango ACODI utegamiye kuri Leta, yasabye ko inzego bireba zakorana n'u Rwanda kugirango abo bana bivugwa ko bafungiwe mu Rwanda bongere barekurwe.

Yagize ati : ' Aba bana bari baragiye ihene mu gace ka Kibaya, ko mu mudugudu wa Kiwanja , Baje kwisanga mu maboko y'Ingabo z'u Rwanda, mu gihe abo bari kumwe bo babashije gutoroka.'

Ndagije akomeza avuga ko ku cyumweru bamenye andi makuru ko abo bana bafungiwe mu mujyi wa Gisenyi. Bavuga ko bamenyesheje DGM na IJMV igenzura imipaka ngo harebwe uko abo bana bafashwe na RDF barekurwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ingabo-z-u-Rwanda-zirashinjwa-gufunga-abana-2-b-Abanyekongo-bari-baragiye-ihene-hafi-y-umupaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)