Mu bushakashatsi bwakozwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abafite Virusi itera Sida, RRP+, bugaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera Sida kuko u Rwanda ruri ku mwanya mwiza ariko bugaragaza ko hari ibikwiye kongerwamo imbaraga.
Muri ubu bushakashatsi bwamurikiwe abagize komite y'imibereho myiza y'abaturage mu nteko ishinga amategeko, umutwe w'abadepite mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022 hagaragajwe ko kugeza ubu ihezwa ku bafite virusi itera Sida kuko biri ku rwego rwo hasi cyane rwa 13%.
Ubusanzwe ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko iyo igihugu gifite imibare iri hasi ya 15% kiba gihagaze neza mu kurwanya Virusi itera Sida, akato cyangwa ibindi byerekeranye na yo.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n'Umuryango wa RRP+ mu gihe cy'amezi atandatu hagati ya 2019 na 2020 hagamijwe kureba intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ihezwa n'akato mu bantu bafite virusi itera Sida.
Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bagera kuri 938, ku bigo nderabuzima 20 bitandukanye, aho ababajijwe biganjemo abafite virusi itera SIDA, abakora akazi k'uburaya nk'abafite ibyago byinshi byo kwandura n'andi matsinda. Bwakorewe mu turere 19 dutandukanye.
Ubwo yamurikaga ubushakashatsi Ndahimana Jean d'Amour yagaragaje ko nyuma y'imyaka 11 yari ishize kuko ubushakashatsi buheruka bwari ubwo mu 2009, hakozwe byinshi bigamije kurwanya ihezwa n'akato ku bafite virusi itera Sida.
Yagaragaje ko ubu bushashatsi ariko bugaragaza ko nubwo ikigero cy'ihezwa kiri hasi, hari aho usanga rikiri. Mu miryango abahabwa akato bari 1.29% bavuye kuri 4.1% mu gihe abagifite virusi itera SIDA bahitamo kwishyira mu kato ari 7.0% bavuye ku 8.1% mu 2009.
Abadepite bagize komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage bashimye byimazeyo ubushakashatsi bugaragaza ibyagezweho ariko banatanga ibitekerezo ku bushakashatsi ndetse n'aho kongera imbaraga.
Depite Kanyange Phoibe yavuze ko ubu bushakashatsi bwongeye kubibutsa ko virusi itera Sida igihari bityo ko nk'abahagarariye inyungu za rubanda bazafatanya mu rugamba rwo kurwanya ubwandu bushya no gutanga inama z'uburyo abafite virusi itera Sida, bakwiye kwitwara mu kugabanya ubukana bwayo.
Umuyobozi wa Komisiyo y'imibereho myiza y'Abaturage mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, Uwamariya Odette yavuze ko kuba RRP+ yarakoze ubu bushakashatsi bigiye gufasha mu gukurikirana bimwe mu bibazo byagaragajwe mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo no kwirinda ihezwa iryo ari ryo ryose rikororerwa abaturarwanda.
Kubona serivisi z'imari byagaragajwe nk'ahakiri icyuho
Nubwo urugendo rwo kurwanya akato ari ikintu kigikomeza kandi u Rwanda rukaba ruhagaze neza muri byo, ubushakashatsi bugaragaza ko hari ibyuho mu bintu bitandukanye aho hakiri abagihezwa mu bikorwa bitandukanye birimo guhabwa inshingano mu nzego zitandukanye.
Mu hakiri imbogamizi kuri ubu zagaragajwe n'abakoze ubushakashatsi kandi zinateye impungenge, ni uburyo kubona inguzanyo by'umwihariko nk'imara igihe kirekire usanga abantu basabwe kuzuza inyandiko z'ubwishingiza ariko nyamara kuri zo bagasabwa kugaragaza niba bataranduye Virusi itera SIDA, ibintu bifatwa nk'ibikigamije guheza abafite Virusi itera SIDA muri serivisi z'imari.
Impuguke mu buzima Dr Mporanyi Theobald yabwiye itangazamakuru ko kuba amabanki agisaba abantu kugaragaza niba koko bataranduye virusi itera SIDA mu rwego rwo guhabwa inguzanyo z'igihe kirekire bitagikwiye kuko bifatwa nko kubaheza.
Ati 'Bamwe bahuraga nabyo bagiye nko gusaba inguzanyo, banki ikamwemerera ariko bagera mu bigo by'ubwishingizi ugasanga bababwira ko bagomba kuzana uko bahagaze ariko bibanda kuri SIDA. Ibyo byabaye bimwe mu mbogamizi kuko mu mategeko mpuzamahanga no mu itegeko nshinga ryacu rivuga ko abantu bose bareshya imbere y'amategeko.'
'Haracyibazwa rero impamvu abantu basabwa icyemezo cy'uko batarwaye SIDA kandi nk'abantu b'inzobere mu buzima iyo turebye impfu dufite izikomoka kuri SIDA uzigereranyije usanga ari nkeya kurusha izindi kandi icyo twabonye ari imbogamizi.'
Umuyobozi w'Urugaga rw'abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda, Muneza Sylvie, yagaragaje ko izindi mbogamizi zigihari zishingiye ku bana bakiri ku ishuri, aho usanga bigorana ko umwana yafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kuko bishobora kuba icyasha kuri we n'intandaro yo guhezwa.
Ati 'Twasanze ari ikibazo gikomeye kuri bariya bana biga bari mu kigo, hari ibigo bimwe na bimwe bidaha agaciro uriya mwana usanzwe afata imiti kuko nk'iyo habayeho isaka wa mwana ashobora guhisha bya binini, umwana bikamubera imbogamizi zo kwisobanura kubera aba ari imbere y'abana bagenzi be'.
Yakomeje agira ati 'Ibi bituma hari n'abahabwa imiti ntibayijyane kubera kwanga ko basakirwa mu ruhame, turifuza ko Leta yadufasha nk'uko yakoze ubukangurambaga ku buryo ibigo by'amashuri byafasha ba bana gufata imiti ya SIDA kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze'.
Intabaza ku rubyiruko n'abagabo bari kwandura ku bwinshi
Mu gihe hari kurwanwa urugamba rwo guhangana no kugabanya Virusi itera SIDA n'ubwandu bayo mu gihugu nk'intego yo kugeza nibura mu 2030 ubwandu bushya buri kuri 0% mu Rwanda, impungenge ziracyari zose ku rubyiruko rw'abana b'abakobwa n'abagabo.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abanduye Virusi itera SIDA bagera kuri ku bihumbi 220 bangana na 3% mu gihe muri Afurika yose habarurwa abagera kuri miliyoni 23, 8.
Muri iyi mibare ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko ruri hagati y'imyaka 25 na 34 ari bo biganje mu kugira ubwandu bushya ndetse bakaba ari nabo bakibasirwa cyane no guhabwa akato ku kigero cya 48%.
Depite Manirarora Annoncée yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye ari uko usanga abana b'abakobwa basigaye batinya gutwara inda kuruta uko bakandura virusi itera SIDA.
Impamvu urubyiruko rugarukwaho ni ukudafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kimwe n'abagabo.
Muneza Slyvie yavuze ko hakenewe kwagura ubukangurambaga mu rubyiruko no mu bagabo hagamijwe gukomeza kubegera cyane ko hanashyizweho inzego ziruhagarariye mu turere twose tw'igihugu.
Abadepite bagaragaje ko hagiye gukorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ukwiyongera ku bwandu bushya by'umwihariko mu bagabo n'urubyiruko no gushishikariza abari muri ibi byiciro gufata imiti mu gihe bagize amahirwe make yo kwandura.
Intego y'u Rwanda n'Isi ni ukugera ku ntego ya 95 inshuro eshatu, bivuze ko mu Banyarwanda, nibura 95% by'abantu banduye bazabasha kwipimisha ubwandu bwa virusi itera SIDA, 95% by'abipimishije bagasanga baranduye bafate imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, naho 95% by'abayifata bakagira ubudahangarwa bw'umubiri ku rwego rwo hejuru.