Intabaza ku mibereho y'umwana muto w'i Musanze wagonzwe n'imodoka ikamuca amaguru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana ufite imyaka ine y'amavuko, yagonzwe n'imodoka mu Ukwakira 2020 iramwangiza ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri amaramo iminsi myinshi yitabwaho na Maniriho (Nyina umubyara), kuko se witwa Ntawizera yari yaratandukanye na nyina batakibana nk'umugore n'umugabo n'ubwo na mbere hose babanaga mu buryo butemewe n'amategeko.

Nyina w'uyu mwana avuga ko mu gihe yari arwaye, se yifashije abanyamategeko ndetse aza no gutwara impapuro zo kwa muganga bajya kuburana ngo bahabwe ku mafaranga y'ubwishingizi birangira bahawe amafaranga y'u Rwanda agera kuri 3 940 605Frw ababunganiye mu mategeko babiri bahembwamo 1 600 000Frw asigaye se arayatwara atitaye ku buzima umwana we na nyina bari babayeho.

Nyina yaje kumenya ko bamaze guhabwa amafaranga y'ubwishingizi akomeza gukurikirana nyuma nibwo Ntawizera babyaranye afatanyije n'abanyamategeko yifashishije mu gukurikirana ikibazo cy'uwo mwana baje kumugenera 770 000Frw gusa batitaye ku byo yatakaje avuza umwana n'ingaruka zikomoka ku bumuga umwana we yagize kandi akomeje kumurera wenyine.

Mu gahinda kenshi ubwo IGIHE yasuraga uyu mubyeyi aho atuye, Maniraguha yavuze ko ubu ubuzima bubagoye cyane kuko babeshwaho no guhingira abandi bakamuha amafaranga make yifashisha mu gutunga urugo rwe ubusanzwe rubarizwa mu cyiciro cya kaburi cy'Ubudehe.

Ati 'Tubayeho nabi kuko iyo mbonye umusiri (guhingira abandi), nibwo bampa 1000Frw nkagihahisha njye n'uyu mwana wanjye tukarya. Birangora cyane kuko nk'iyo nagiye guca inshuro binsaba kuzinduka nkajyana umwana ku ishuri isaha zagera nkareka gukora nkasubira kumucyura."

"Ndasaba abagiraneza ko bamfasha nkaba nabona nk'akagare cyangwa insimburangingo uyu mwana akajya abona uko yijyana ku ishuri nanjye nkabona uko njya guca inshuro tukabona icyo kudutunga kuko ubuzima bumeze nabi."

Uyu mubyeyi ugaragaza ko amafaranga y'ubwishingizi yatanzwe ari make cyane kuko umwana yagize ubumuga bwa burundu ndetse n'ayatanzwe akigabanywa n'abanyamategeko. Asaba inzego bireba ko zamufasha agahwa ubwishingizi bukwiye ndetse n'abanyamategeko bayigabanyije bagakurikiranwa bagahabwa akwiye aho kwikubira hafi ya yose.

Yagize ati" Urebye ibyo bakoze ni agahomamunwa ! Kubona umwana nk'uyu acibwa amaguru ariko hagatangwa amafaranga make kuriya ! Ikindi bariya bavoka bayigabanyije bakaza kungenera arutwa n'ayo natakaje muvuza bakwiye gukurikiranwa bakayagarura bagahabwa abakwiye kuko babikoze tutabivuganye ahubwo bafatanya na se nawe utamurera banyiba ibyangombwa mu gihe ndi kwita ku kuvuza umwana bahita bishyurwa ntabizi baza kungenera nyuma."

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko kuri ubu aka karere kari gukorana n'ibitaro ngo barebe icyo uwo mwana yakorerwa ngo abashe kwiga neza.

Yagize ati"Twavuganye n'umuganga w'amagufa ku Bitaro yatubwiye ko bazamujyana agasuzumwa noneho arebe icyo yamwandikira, ejo nibamara kumusuzuma nibwo tuzamenya neza icyo muganga azamukorera ariko twe nk'akarere ibyo byo gutuma umwana abasha kugenda tuzabikoraho."

Iteka rya Perezida N° 31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho uburyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw'umubiri buturutse ku mpanuka zatewe n'ibinyabiziga mu ngingo zaryo za 17 kugeza kuya 19 bivugwamo ko indishyi zitangwa hagendewe ku ngano y'ubumuga uwahohohotewe yagize, icyo yakoraga ndetse n'ikigero yari arimo akora iyo mpanuka.

Ushaka kugira ubufasha agenera uyu mubyeyi yabunyuza kuri nimero ya telefone 0785156591 ibaruye kuri mubyara wa Maniraguha witwa Twizerimana Etienne.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Intabaza-ku-mibereho-y-umwana-muto-w-i-Musanze-wagonzwe-n-imodoka-ikamuca-amaguru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)