Inzego z'Umutekano z'u Burundi zashimuse Umunyarwanda wahiraga ubwatsi bw'amatungo,Gitifu avuga ko yatemye Umupolisi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko Hagenimana Thèogene wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza yazindutse mu gitondo kwahira ubwatsi bw'amatungo yabo, anyuze mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara yambuka Akanyaru agera ku butaka bw'i Burundi ari naho abapolisi n'Umusirikare 1 bo muri iki Gihugu cy'abaturanyi bamufatiye.

Mukanyandwi Adda wo mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Mbuye, avuga ko abo mu Muryango wa Hagenimana Thèogene bagerageje gusaba ko bamubaha, inzego z'umutekano zimufite ziramubima.

Ati 'Batakambye bemera no gutanga ikiguzi cy'ibihumbi 150 by'u Rwanda abamufite banga kuyafata.'

Mukanyandwi avuga ko bamenye ko bakimufata bamutemye bamukura n'amenyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibilizi Murenzi Valens avuga ko uyu muturage yashatse kurwanya inzego z'umutekano zimushyiraho amapingu zimutwara ahantu hataramenyekana.

Ati 'Hagenimana yatemye umupolisi w'u Murundi kandi bamusanze ku butaka bwabo tugiye kubikurikirana.'

Murenzi yavuze ko agace bamufatiyemo ari ako muri Komini Bugabira, Zone ya Kiyonza, Segiteri ya Kyiri ku Gasozi ka Ngaragu mu Ntara ya Kirundo.

Cyakora uyu Muyobozi yahakanye amakuru avuga ko uyu muturage yatemwe anakurwa amenyo n'inzego z'umutekano z'uBurundi.

Gitifu Murenzi Valens yavuze ko ari ikibazo inzego ku mpande zombi zigomba kuganiraho, agasaba abaturage kwitwararika birinda kwambuka umupaka uko bishakiye.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-z-Umutekano-z-u-Burundi-zashimuse-Umunyarwanda-wahiraga-ubwatsi-bw-amatungo-Gitifu-avuga-ko-yatemye-Umupolisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)