Iperereza ku cyishe umuhungu wa Bazivamo rishobora kumara icyumweru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bazivamo Christophe ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Umuhungu we ni Bruce Nshuti Hirwa wasanzwe yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki 29 Kamena 2022 hafi y'inyubako za Kaminuza ya Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigaga.

Bazivamo yabwiye The Newtimes ko isuzuma ry'umurambo n'iperereza rishobora gutwara icyumweru ngo ibisubizo bibe bibonetse.

Ati 'Turacyategereje ibizava mu isuzuma ry'umurambo na raporo y'iperereza izatangwa na polisi ya Amerika. Ndagereranya ko bishobora kumara nk'icyumweru.'

Amakuru avuga ko mu ijoro ry'itariki 28 Kamena, Hirwa yari kumwe na bagenzi be baganira, banasangira, bukeye ku itariki 29 Kamena umurambo uba ari bwo uboneka.

Hirwa yigaga muri Kaminuza ya Arkansas mu bijyanye n'ubumenyi kuri mudasobwa. Yagombaga kurangiza amasomo mu Ukuboza uyu mwaka.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iperereza-ku-cyishe-umuhungu-wa-bazivamo-rishobora-kumara-icyumweru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)