Ish Kevin yabeshyuje amakuru avuga ko amatike... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aka kanya turi kuri Canal Olympia ahazabera igitaramo cy'imbaturamugabo kuri uyu wa Gatandatu cya Trappish Concert || kizahuza abahanzi batandukanye.

Ni igitaramo giteguye neza nk'uko bigaragara ndetse amatike akaba ari kugurwa ku bwinshi nk'uko Ish Kevin na Tuyishime Karim ushinzwe iyamamazwabikorwa muri Skol babitangarije InyaRwanda.com.

Hashize amasaha macye hacicikanye amakuru avuga ko amatike yahagaritswe mu gitaramo cya Trappish Concert2 nyamara atari ukuri.

Mu kiganiro Ish Kevin yagiranye na INYARWANDA yanyomoje ayo makuru avuga ko atari ukuri ahubwo ko ari amatike agura ibihumbi bitanu azwi nka "Early birds" yashize.

Muri iki kiganiro Ish Kevin yavuze ko amatike ahari ku bwinshi ku bifuza kuyabona bayasanga kuri Code ya Momo 999909 hariho amazina ya Trappish Music Ltd cyangwa ukayigura kuri Apurikasiyo ya Nokanda.

Yagize 'Oya ntabwo ari byo amatike aracyari gucuruzwa ahubwo habayeho kuba amatike ari kugurwa cyane biteza ikibazo muri Connection itike igatinda kugera kuwuyiguze.'

Iki gitaramo kizabera kuri Canal Olympia kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, kwinjira muri iki gitaramo ahasanzwe ni ibihumbi 10, ibihumbi 20 muri Vip ndetse n'ibihumbi 30 Vvip. Hakaba n'ameza y'abantu batandatu ku bihumbi 300

Ish Kevin uri ahaberye igitaramo yatunguwe n'abavuze ko amatike yashize

Ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzi w'Umunya-Nigeria, Fabian Okike uzwi nka Singah, ni we utegerejwe kuzaririmba mu gitaramo Trapish II.

Abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo barimo Gabiro Guitar, Mike Kayihura, Bushali, Kivumbi, Kenny K Shot, Og2tone, Logan Joe, Kenny Sol, Ririmba, Okkama, Chriss Eazy, Afrique, B-Threy, Bwiza, Ariel Wayz, France, Nillan, Slum Drip, Derek Ymg, Bruce the 1st, Koladebless na Soldier Kid.


Iki gitaramo kigiye kuba gisimbura icyaburijwemo n'umujyi wa Kigali cyari cyiswe 'The Love, Drunk & Party concert', ku wa 19 Werurwe 2022.

Abari baguze amatike mu cyateguwe mbere bemerewe kwinjira batongeye kwishyura, mu gihe baba bafite icyerekana ko bari bishyuye.


Skol ni umwe mu baterankunga bakuru b'iki gitaramo 


Ibikorwa bigeze kuri 50% kugira ngo birangiye


Ahazebera igitaramo harisanzuye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118998/ish-kevin-yabeshyuje-amakuru-avugwa-ko-amatike-yahagaritswe-mu-gitaramo-cya-trappish-conce-118998.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)