Itsinda Kataleya na Kandle ryaje mu Rwanda, b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, nibwo aba bakobwa bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho bari kumwe n'umujyanama wabo.

Aba bakobwa bakiriwe n'abarimo umuhanzi Afrique, Producer Fayzo, Alex Muyoboke n'abandi.

Afrique yabwiye INYARWANDA ko indirimbo 'Nyash' ari umusaruro w'urugendo yakoreye muri Uganda muri Gicuasi 2021, ubwo yari kumwe n'abandi bahanzi bo mu Rwanda n'abo muri Uganda.

Ati 'Nk'uko mwabibonye ntabwo nari nagiye gukora ubusa muri Uganda. Naragiye nkora 'collabo' na bano bakobwa babiri, yitwa 'Nyash'. Twarayisohoye, barayibonye, hanyuma abakobwa barahari, bagiye kubona noneho byinshi babafitiye.'

Kandle yabwiye INYARWANDA ko baje mu Rwanda 'muri gahunda yo kumenyekanisha ibihangano byacu, cyane cyane iyi ndirimbo twakoranye na Afrique'.

Uyu mukobwa yavuze ko baje no guhura n'abafana babo bari mu Rwanda 'kuko tubona ukuntu badushyigikira cyane'.

Kandeleya yavuze ko bahisemo kuza mu Rwanda kumenyekanisha ibihangano byabo 'kubera ko dukunda u Rwanda kandi dufite abafana benshi hano'. Ati 'Ikindi ni uko dufitanye indirimbo na Afrique, rero turi hano mu kumenyekanisha ibihangano byacu.'

Yavuze ko bahisemo gukorana indirimbo na Afrique, kubera ko ari 'umuhanzi uri mu kigero kimwe natwe kandi turi inshuti'. Ati 'Ibyo rero byaratworoheje mu gukorana.'

Kandle avuga ko ubu nta mbogamizi bahura nazo mu muziki 'n'ubwo atari ikibuga cyoroshye.'

Namakula Hadijah [Kataleya] yavutse ku wa 19 Ukuboza 1999, aho yize amashuri abanza kuri Mengo ayisumbuye yiga muri Noah mu gace ka Rubaga.

Nabatuusa Rebecca [Kandle], yize amashuri abanza ahitwa Bunamwaya, ayisumbuye yiga Kyambogo College.

Ibinyamakuru birimo Ugandanbuzz, bivuga ko aba bombi bahuye ubwo Kandle yari aherekeje inshuti ye igiye mu isabukuru y'amavuko ya Kataleya.

Icyo gihe Kandle yasuhuzanyije na Kataleya bahana nimero, kuva ubwo umubano wabo uraguka kugeza biyemeje gukora umuziki.

Kandle avuga ko binjiye mu muziki hagati ya 2017 na 2018, nyuma yo kubona nta tsinda ry'abakobwa muri Uganda rikora umuziki. Ati 'Igitekerezo cyari ukuziba icyuho cyariho icyo gihe.'

Binjiye mu muziki bafashwa na Theron Music. Bombi bavuga ko umuziki utari inzozi, kuko Kataleya yashakaga kuba umupilote w'indege naho Kandle agashaka gukora mu ndege.

Aba bakobwa bavuga ko kuva bakwinjira mu muziki, bahise biyemeza kugeza umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga. 


Abahanzikazi Kataleya na Kandle bo muri Uganda bageze mu Rwanda muri gahunda yo kumenyakanisha ibihangano byabo 

Umuhanzikazi Kataleya yavuze ko bahisemo gukorana indirimbo na Afrique kubera ko ari inshuti yabo 

Kandle yavuze ko baje guhura n'abafana babo babarizwa mu Rwanda


 

Kataleya na Kandle bakiriwe n'abakobwa babarizwa muri Kigali Protocal 

Ubwo Afrique yakiraga ku kibuga cy'indege aba bahanzikazi bo muri Uganda 

Producer Fayzo watunganyije amashusho y'indirimbo 'Nyash' afatanyije na Taher Visual


Umuhanzi Afrique ubwo yari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali ategereje kwakira Kataleya na Kandle bakoranye indirimbo 'Nyash' 

Producer Niz Beat umaze gukora nyinshi mu ndirimbo za Afrique zirimo 'Agatunda'

REBA. HANO KATALEYA NA KANDLE UBWO BARI BAGEZE I KIGALI



KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NYASH' YA KATALEYA NA KANDLE BAFATANYIJE NA AFRIQUE


AMAFOTO & VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118936/itsinda-kataleya-na-kandle-ryaje-mu-rwanda-bavuga-impamvu-bakoranye-indirimbo-na-afrique-a-118936.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)