Tariki ya 05 Nyakanga 1987, ni bwo uwari Perezida w'u Rwanda, Juvenal Habyarimana, yatashye ku mugaragaro Stade Amahoro yari imaze igihe yubakwa, ndetse ni nacyo kibuga cya mbere gifite ibikorwa remezo bihagije cyari cyubatswe ku butaka bw'u Rwanda icyo gihe.
Mu gutaha iki kibuga, hakinwe umukino wa nyuma w'irushanwa ryitwaga Trophée President Habyarimana, wahuje Panthères Noir na Mukura Victory Sport, urangira iyi kipe yari iya gisirikare itsinze Mukura igitego 1-0, cyatsinzwe na Napoleon ku mupira mwiza yahawe na murumuna we, Boumbedienne, Panthères yegukana igikombe.
Uwo munsi byari ibirori bikomeye ku banyarwanda kuko bari batsinze amahanga igitego cy'umutwe, bagira ikibuga cyiza kandi kigezweho, ni igikorwa kandi cyitabiriwe ku buryo bukomeye cyane kuko Stade yari yuzuye abafana ku buryo uwataye urushinge atari kubona uko arutora.
Kugeza magingo aya iki kibuga kibumbatiye amateka akomeye u Rwanda rufite mu mupira w'amaguru, haba kwitabira igikombe cya Afurika CAN, inshuro imwe rukumbi, Kwegukana irushanwa rya CECAFA 1999, kwitabira igikombe cy'Isi ku ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, kwitabira irushanwa rya CHAN mu myaka itandukanye ndetse no kugera kure kw'amakipe (Clubs) ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye.
Iki kibuga cyatangiye kuvugururwa, hakaba hagiye kongerwa imyanya yicarwamo ndetse gisanwe neza ku buryo bugezweho, kijye mu ruhando rw'ibibuga byiza muri Afurika.
Stade Amahoro ni cyo kibuga cy'umupira w'amaguru kigezweho cyubatswe bwa mbere ku butaka bw'u Rwanda
Iki kibuga cyakiraga abafana bari hejuru gato y'ibihumbi 20, igiye kuvugururwa yongererwe imyanya yicarwamo kugeza ku bafana ibihumbi 45.