Umunya Denmark,Jonas Vingegaard yegukanye Tour de France 2022 nyuma yo kurangiza uduce 21 ariwe umaze gukoresha igihe gito cyane kurusha abandi ku ntera ya kilometero 3.353 zakinwe.
Nyuma y'intambara ikomeye na Tadej Pogacar,wari umaze imyaka 2 yikurikiranya yegukana iri rushanwa,uyu mugabo yatunguye benshi yegukana iri rushanwa riruta ayandi yose mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Vingegaard yatsinze Tadej Pogacar ku rutonde rusange aho yamuruhije iminota 2 n'amasegonda 43 nyuma y'uduce twose. Muri biriya birometero byose yakoresheje amasaha 79,iminota33 n'amasegonda 20.
Jonas Vingegaard yashimangiye intsinzi ku munsi w'ejo ubwo hakinwaga agace ka 20 ko gusiganwa umuntu ku giti cye aho yafashe umwanya wa kabiri kuri mugenzi we Wout van Aert wagatwaye.
Vingegaard akimara kumenya ko atwaye Tour de France 2020 yagize ati: "Bisobanuye byose kuri njye.Mu byukuri ni igitangaza. Birangoye kubishyira mu magambo. Ni intsinzi ikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Kuva mu mwaka ushize [ubwo yazaga ku mwanya wa kabiri], buri gihe nizeraga ko nshobora kuzabikora.... Ndishimye cyane."
Jonas Vingegaard, uyu munsi yagize ati 'N'ibintu bitangaje. Amaherezo natwaye Tour de France, ubu nta kintu gishobora kugenda nabi,ubu nicaranye n'umukobwa wanjye kandi biratangaje. Ni irushanwa rinini ryo gusiganwa ku magare buri mwaka kandi rikomeye ushobora gutwara.Ubu nabikoze kandi nta muntu ushobora kubintwara. "
Ikipe ya Jumbo Visma ikinamo uyu Vingegaard yatwaye ibindi bihembo birimo icy'umukinnyi waruhije abandi mu kuzamuka imisozi gihagararirwa n'umwenda w'umweru urimo utubara tw'umutuku nanone cyegukanwe na Vingegaard kuko yagize amanota 72 kuri 65 ya Simon Geschke wamukurikiye.
Nanone kandi Wout Van Aert yatwaye igihembo cy'umukinnyi mwiza ahatambika kuko yatsindiye umwenda w'icyatsi ku manota 480 mu gihe Jasper Philipsen wagize amanota 286.
Jumbo Visma niyo kipe yatwaye uduce twinshi kuko yatwaye 6 mu gihe ikipe yitwaye neza ku bihe ari Ineos Grenadier.