Mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022, mu Murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, umuganda witabiriwe na Kayitesi Alice, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, yasabye abawitabiriye by'umwihariko Urubyiruko guharanira kuba umusemburo w'impinduka nziza, bagafasha kurangiza ibibazo bitandukanye biri mu muryango bituma nta mutekano, bagafasha kandi gukumira no kurwanya ibyaha bihagaragara.
Mu butumwa Guverineri Kayitesi Alice yahaye Urubyiruko, ahereye ku bwari bumaze gutangwa n'urubyiruko rwiga muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda rwaje kwifatanya n'ab'i Nyarubaka, nyuma y'umukino(ikinamico) bari bamaze kwereka abitabiriye Umuganda, yagize ati' Igihugu ni icyacu twese ariko by'umwihariko cy'Urubyiruko'.
Yakomeje ati' Ibyo nari kuvuga Urubyiruko rwabimvugiye, bababwiye Abagabo bakura amagi mu rugo abana barwaye bwaki bakayajyana kuyanywera mu kabari, Akabari kakavamo intonganya, Amakimbirane mu miryango aha i Nyarubaka birahari, Abana barwaye Bwaki barahari, bababwiye ikijyanye n'Isuku kandi nacyo Isuku nkeya( Umwanda) irahari, babigishije uburyo bwo kwihangira imirimo no kureka abana b'Abahungu bakareka kujya birirwa bateze indege( kubyuka bagenda ntacyo bakora), bababwiye uko abana bashobora kugira ubucuti ariko bwubaka, bababwiye kurwanya ruswa, bababwiye byoseâ¦'.
Guverineri Kayitesi yagize kandi ati' Turashaka ko aba bana badufasha Urubyiruko rwacu rudufasha rukazana impinduka, rukaba Umusemburo udufasha guhindura ibibazo n'ibyaha biri mu miryango yacu'.
Ashingiye kandi kuri uwo mukino( ikinamico) yakinwe n'urubyiruko rw'Abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda, yagize ati ' Biragaragara rero yuko n'Igi ryahana Inyoni'. Yasabye buri wese by'umwihariko urubyiruko ko bahereye ku mukino urimo ubutumwa bahawe, bahera ku bibazo bigaragara mu miryango barimo, bagakora impinduka ziganisha ku byiza, bagahindura bakoresheje ibikorwa byabo byiza.
Yababwiye ati 'Ubukangurambaga bwiza butanga impinduka ni Ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa. Imiryango mukomokamo ihindutse n'abaturanyi bahinduka bikagenda bisatira bikagera no hirya. Tugire ubukangurambaga bwiza buhereye ku bikorwa'.
Mu bundi butumwa bwa Guverineri Kayitesi Alice, yasabye abaturage kurwanya isuri mu mirima yabo n'ahandi ku misozi itandukanye, aho batuye kuko iyo isuri ije yangiza byinshi birimo kuba itwaravubutaka bakabyaje umusaruro, ikangiza ibidukikije n'ibindi birimo no kuba itwara ifumbire bashyize mu butaka aho yakababyariye umusaruro. Yabasabye kandi buri rugo kugira ingarani hagamijwe gufasha kugira isuku no kubona ifumbire. Yasabye buri rugo kugira nibura ibiti bitatu by'imbuto ziribwa no kwita cyane ku Isuku no kubitoza abakiri bato.
Uyu muganda, wakorewe mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka. Uretse Guverineri Kayitesi Alice, wanitabiriwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo, Gen. Emmy Ruvusha, hari CSP Valens Muhakwa, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo-RPC, witabirwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'inzego zitandukanye zigakoreramo, aho babumbye amatafari banatangira Igikorwa cyo kubakira inzu umwe mu basigajwe inyuma n'Amateka utishoboye.
Munyaneza Theogene