Karongi :Umusore yaguwe gitumo asambanya umwana w'Imyaka Itatu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 13 Nyakanga 2022 saa kumi n'igice z'umugoroba ubwo uyu mwana w'imyaka itatu yari kumwe na bagenzi be ku mugezi wo mu mudugudu wa Kamuvunyi Akagari ka Gacaca Umurenge wa Rubengera, nibwo bikekwa ko uyu musore usanzwe ukora akazi k'ubuyede yamusambanyije.

Abaturage bavuga ko biboneye n'amaso yabo uyu musore yasohoye igitsina cye yakirambitse ku gitsina cy'uyu mwana.

Abaturage babibonye bahise bazamuka biruka bajya kubwira umubyeyi w'uyu mwana ibibaye, banahuruza ubuyobozi uyu musore atabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yatangaje ko aya makuru akimara kumenyakana, bihutiye gufasha uyu mwana kugezwa ku bitaro bikuru bya Kibuye kugira ngo harebwe niba atandujwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati 'Bivugwa ko umubyeyi yari yamusize agiye gukorera amafaranga, umwana rero agenda agiye gukina n'abandi, uwo musore nibwo yagendaga abasanga munsi y'iteme, akamufata akamusambanya'.

Uyu musore afungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho rikomeje.

Abaturage bavuga ko ubwo uyu musore yafatwaga yemereye mu ruhame ko icyaha akekwaho yagikoze.

Gitifu Nkusi Medard avuga ko ubutumwa baha ababyeyi ari ukurushaho kuba hafi y'abana babo cyane cyane abakiri bato.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Umusore-yaguwe-gitumo-asambanya-umwana-w-Imyaka-Itatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)