Karongi: Urukiko rwanze ubusabe bwo kudafungwa ku mushinwa wakubise Abanyarwanda abazirikiye ku giti - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki ya 30 Werurwe 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije umushinwa witwa Shujun Sun igihano cy'igifungo cy'imyaka makumyabiri ndetse ruhanisha n'umunyarwanda witwa Renzaho Alexis igihano cy'igifungo cy'imyaka cumi n'ibiri runategekako ko bahita bafatwa bagafungwa kabone n'iyo urubanza rwajuririrwa.

Aba bombi bari bakurikiranweho n'Ubushinjacyaha ubufatanyacyaha bw'icyaha cy'iyica rubozo bakoreye abahoze ari abakozi be bakoreraga mu kigo cye gicukura amabuye y'agaciro giherereye mu Karere ka Rutsiro no mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu mushinwa nyuma yo kwibwa amabuye aho i Nyamasheke, yaje gukeka bamwe mu bakozi bamukoreraga akazi ko mu rugo harimo umuzamu ndetse n'uwamutekeraga, abazana mu Karere ka Rutsiro abazirikira ku giti kimeze nk'umusaraba yari yarashinzeyo arabazirika , arabakubita inkoni nyinshi cyane afatanyije na Renzaho Alexis.

Abaregwa bamaze guhamwa n'icyaha baje kukijuririra mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Rusizi, ndetse batanga n'ikirego cyihutirwa basaba urwo Rukiko ko icyo cyemezo cyo guhita bafatwa bagafungwa cyavanwaho kuko Urukiko Rwisumbuye rwabitegetse kandi bitari byarasabwe n'Ubushinjacyaha.

Nyuma yo gusuzuma icyo kirego cyihutirwa ,Urukiko rwanzuye ko nta shingiro gifite ndetse rutegeka ko icyo cyemezo bari bafatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kigumanye agaciro kacyo.

Mu byo abo baturage bakorewe harimo no gukubitwa baboheye ku giti cyashyizwe ahantu hari hariswe i Gologota



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-urukiko-rwanze-ubusabe-bwo-kudafungwa-ku-mushinwa-wakubise-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)