Kera kabaye Miss Nshuti Muheto Divine yahawe imodoka yatsindiye (Amafoto) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haburaga iminsi igera kuri 5 ngo amezi ane yuzure Miss Nshuti Muheto Divine atarahabwa imodoka ye agenerwa nk'uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda.

Muheto Divine niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, gusa ariko ntago yigeze ahabwa imodoka ihabwa uwabaye Miss ku bw'impamvu zitatangajwe.

Mu gihe abategura iri rushanwa bari bari gutegura gutanga iyi modoka,  nibwo haje kubaho gufungwa kwa Ishimwe Dieudonne wari ukuriye abategura irushanwa, aho yakekwagaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

Kuva icyo gihe imodoka yari itaratangwa, aho ubuyobozi bwa Hyundai Rwanda bwavugaga ko iyi modoka itaragera mu Rwanda, gusa ariko uyu munsi nibwo haje inkuru nziza ko uyu Miss yahawe imodoka ye yatsindiye.

Akimara guhabwa iyi modoka, Miss Nshuti Muheto Divine yahise ayifototezaho ayirimo ndetse hari nayo yifotoje ari hanze yayo.

Miss Nshuti Muheto Divine yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 tariki ya 20 Werurwe uyu mwaka, akaba yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai.

Ayo mafoto twayakusanyije. Ni aya akurikira :






Source : https://yegob.rw/kera-kabaye-miss-nshuti-muheto-divine-yahawe-imodoka-yatsindiye-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)