Mu byo baziga muri aya masomo harimo gukora no gutunganya amafoto ku buryo bugezweho, gukora amashusho mato (video) cyane y'abana, kwiga ibijyanye n'umuco n'imyifatire ku bijyanye n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga n'ibindi byinshi bazigiramo bikabafasha kumenyera gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu masomo biga.
Umuyobozi mukuru w'iki kigo gitanga amahugurwa, Bwana Uwayezu Imara Theoneste avuga ko impamvu bahisemo gufasha abana kwiga amasomo y'ikoranabuhanga bakiri bato, ari ukugira ngo babafashe gukura babizi neza ngo kuko iyo batangiye kubyiga barakuze bibagora kubyumva neza.
Yagize ati'Dusanzwe tugira gahunda zo kwigisha amasomo y'icyongereza ku rwego ruhanitse n'abarimu b'inzobere muri byo, ibi twabyongeyeho gutegurira abana bato amasomo atandukanye y'ikoranabuhanga, ni nyuma y'uko twabonye ko abantu bakuze usanga bagorwa n'ikoranabuhanga kuko babyiga bakuze ntibabyumve neza'
Akomeza agira ati 'Niyo mpamvu twahisemo kuryigisha abana bakiri bato, bakure barikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi baryibonemo, barikoreshe mu myigire yabo ya buri munsi ndetse ribafashe kwiga kuvumbura no gukora udushya kubera ikoranabuhanga, bafite abarimu b'inzobere muri byo kuburyo bazabyiga mu gihe gito kandi bakaba inzobere muri byo'
Muri iri shuri IFA Speak & Tech Academy ubusanzwe hanatangirwa amasomo y'icyongereza kigishwa ku rwego mpuzamahanga, aho urangije muri iri shuri aba azi neza kuvuga no kwandika neza icyongereza, afite ubushobozi bwo kukivugira mu ruhame adategwa, kugikoresha muri bizinesi zitandukanye, kuba yatsinda ikizamini icyo ari cyo cyose giteguye mu cyongereza n'ibindi byose birebana n'ikoreshwa ry'uru rurimi.
Biteganyijwe ko aya masomo y'ikoranabuhanga azahabwa aba bana azatangirana n'ibiruhuko kuva kuwa 18 Nyakanga 2022, ndetse na nyuma y'uko amasomo atangira iyi porogaramu ikazakomeza bakajya bahabwa aya masomo mu mpera za buri cyumweru(Weekend). Abifuza kujyana abana babo kuri iri shuri kwiyandikisha byaratangiye, ku ishami rya Kimironko aho bita kuri Cafe ndetse no ku Gisozi iruhande rwa REB ku marembo ya Regina Pacis.
Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara :+250788384737 (Whatsapp&Call) | +250788302964