Kigali :Amakuru mashya ku rubanza rw'Umukozi wo mu rugo wemereye RIB ko yishe Ihirwe Davis yareraga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Unwanzuro w'Urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, aho icyaha cyabereye hitwa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge, mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Ubwo hasomwaga uyu mwanzuro abaturage bari benshi baje kumva igihano gihabwa uyu mugore.

Ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022 , nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha, Ngiruwonsanga Solange ucyekwaho kwica umwana witwa Rudasingwa Devis w'imyaka 9 y'amavuko, ageze imbere y'Urukiko yahakanye ko atari we wishe uyu mwana.

Rudasingwa yishwe mu gitondo cyo ku wa 12 Kamena, 2022. Ngiruwosanga Solange wari umaze gusa ibyumweru bitatu akora mu rugo rwa Victor Rudasingwa, ni we waketsweho kumwica.

Saa yine n'igice nibwo iburanisha ryatangiye, urubanza rwaburanishijwe n'Umucamanza umwe n'umwanditsi w'Urukiko. Ubushinjacyaha bwahagarariwe n'Umushinjacyaha umwe.

Nyirangiruwonsanga Solange w'imyaka 37 y'amavuko umwirondoro we ugaragaza ko yavukiye mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe. Uyu mugore w'abana batunu yaje kuburana nta we Umwunganira mu mategeko afite.

Mbere y'uko iburanisha ritangira Umucamanza yasabye Nyirangiruwonsanga Solange guhaguruka akaza imbere y'inteko iburanisha. Umucamanza yahise asoma umwirondoro we, Nyirangiruwonsanga yemeza ko ari uwe.

Nyirangiruwonsanga Solange yaburaniye mu Mudugudu wa Karubibi, Akagali ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo ku kibuga cy'ahitwa kwa Padiri.

Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha kuvuga impamvu bwazanye Nyirangiruwonsanga Solange imbere y'urukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyirangiruwonsanga Solange ahari kubera icyaha cy'ubugome 'yakoreye umwana witwa Hirwa Rudasingwa Devis' akamwica.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 12 Kamena 2022 Nyirangiruwonsanga Solange yafashe umwana Rudasingwa Devis akamubwira ngo aze bicunde ku mugozi ngo amuhe umunyenga.

Nyirangiruwonga yabwiye Devis ngo ahagarare ku ntebe, arangije amushyira mu mugozi ahita akuraho intebe umwana ahita yicwa n'uwo mugozi.

Icyo gihe ngo Nyirangiruwonsanga yari yaziritse ku idirishya umwana, ahita apfa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyirangiruwonga amaze kwica Rudasingwa Devis yakoze igikorwa cyo gushinyagura ajya gutabaza, abwira umubyeyi wa Rudasingwa ko umwana yiyahuye.

Ubushinjacyaha bwamaze isaha busobanura uko Nyirangiruwonsanga yishe Devis, bwasoje busaba urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazahamumya icyaha cy'ubwicanyi, buhita bumusabira igifungo cya BURUNDU bushingiye ku biteganywa n'ingingo ya 107 mu gitabo cy'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda.

Yaburaniye mu ruhame, nta Munyamategeko umwunganira yari afite

Nyirangiruwonga Solange yahakanye ibyo aregwa

Urukiko rwamuhaye umwanya ngo yiregure ku byari bimaze kuvugwa n'Ubushinjacyaha n'igihano cy'igifungo cya burundu yasabiwe.

Nyirangiruwonsanga Solange yahakanye icyaha cy'ubwicanyi acyekwaho n'Ubushinjacyaha, avuga ko Rudasingwa Devis yiyahuye ko atamwishe. Ati 'Ahubwo ndasaba Urukiko ko rwandenganura.'

Nyirangiruwonsanga yakomeje avuga ko nubwo ababyeyi be bacyeka ko ari we wamwishe, atari byo. Ati 'Ariko ntabwo arinjye wamwishe ahubwo yariyahuye.'

Uko yavugaga ko Rudasingwa Devis yiyahuye abaturage bitabiriye iburanisha bahitaga bavugiriza induru rimwe, Umucamanza agasaba gutuza.

Nyirangiruwonga yavuze ko Devis yiyahuye kuko ngo bishoboka ko yakundaga kureba Filimi cyane. Ati 'Wenda yarebye Filimi z'abantu biyahura na we arabyiga ariyahura.'

Umucamanza yasabye Nyirangiruwonga Solange kugira icyo avuga ku gihano yasabiwe cya Burundu icyo gihe yagize ati''Njye ntabwo nize amategeko, buriya ibyo Ubushinjacyaha bwasabye ni mubisuzuma mugasanga icyaha kimfata nzahabwe ibihano nasabiwe n'Ubushinjacyaha.'

Icyo gihe Iburanisha ryamaze amasaha abiri, Umucamanza yaripfundikiye avuga ko icyemezo cy'urukiko kizasomwa kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga, 2022 saa tatu za mu gitondo.

Rudasingwa Victor Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Karubibi ,Akagari ka Cyaruzinge ,Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo , avuga umukozi wishe umwana we bari bamaranye igihe gito kuko ukwezi kwaburaga nk'iminsi ine ndetse ko ntakibazo bari bafitanye.

Rudasingwa se wa Rudasingwa Ihirwe Davis wishwe mu kiganiro aherutse kugirana na Ukwezi Tv , yatubwiye ko uyu mukozi bamuhawe n'inshuti yabo wababwiye ko yigeze kumukoresha ndetse ko bari babanye neza kuko yaba we , umwana yishe cyangwa umufasha we ntakibazo bari bafitanye.

Tariki ya 12 Kamena mu gitondo Rudasingwa avuga ko yabyukiye muri Siporo ndetse ko n'umuhungu we bari bafitanye gahunda yo kubyuka kare agasubira mu masomo cyane cyane ko bari mu gihe cyo gutegura ibizamini.

Yahise ajya muri Siporo hamwe n'umuturanyi ngo ubwo yari ageze mu nzira nibwo umufasha we yamuhamagaye amubwira ko uyu mukozi Solange yamubwiye ko ashaka gutaha , ngo nyuma y'akanya gato nabwo Umugore we yaramuhamagaye amubwira ko umuhungu wabo Rudasingwa Ihirwe Davis yiyahuye undi nawe ahita afata moto aratabara.

Yageze mu rugo asanga koko hari abantu benshi bashungereye bagerageza gukora ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bw'umuhungu we ndetse bihutira kwa Muganga ariko ntacyo byatanze kuko umwana yari yarangije gushyiramo umwuka.

Ngo uyu mukozi yasanze umufasha wa Rudasingwa aho yacuruzaga muri Botike amubwira ko aza akareba ibibaye mu rugo undi nawe ahageze asanga umwana aziritse mu ijosi umupira yari yararanye amanitse muri Giriyaje y'urugi.

Rudasingwa yabwiye Ukwezi TV ko uyu mukozi Solange yiregura mu bugenzacyaha yavuze ko yagiranye ikibazo na Ihirwe Davis nyuma y'uko uyu mwana yakinishaga telefoone yari mu rugo undi akayimwaka ngo uyu mwana yararakaye amutera ibuye mu mugongo.

Akomeza avuga ko nyuma y'uko uyu mukobwa afashwe baje kureba mu byangombwa bye baza gusangamo ikarita ya Mitiweli yigeze gutunga mbere yanditseho Musabyimana Chritsine yafatiye mu Burasizuba Akarere ka Kirehe mu gihe yitwa Nyirangiruwonsanga Solange uvuka mu Manyarugurumu,Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Ruli ho mu Kagari ka Busoro.

Ibi byangombwa bitandukanye bituma Rudasingwa Victor Emmanuel akeka ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma ndetse agaheraho asaba inzego bireba kureba ko nta bandi baba babyihishe inyuma cyangwa bakorana na Solange cyane cyane ko uburyo yishe umwana we bisa naho ari ibintu yitoje amenyereye.

Akomeza avuga ko ubu yazinutswe icyitwa umukozi wo mu rugo ndetse akaba ari n'inama yagira abandi babyeyi kuko umuhungu we yababereye urugero gusa ngo bizaterwa n'amahitamo ya buri wese.

Ku Cyumweru, ku wa 12 Kamena, 2022 nibwo Solange wakoraga mu rugo kwa Rudasingwa Victor Emmanuel yishe umwana amunigishije umwenda arangije atabaza nyina w'umwana.Ni icyaha yiyemereye ubwe.

Rudasingwa Ihirwe Davis yigaga mu mwaka wa 4 w'amashuri abanza. Umuhango wo kumushyingura wabaye ku wa Gatatu taliki ya 15 Kamena, 2022 mu irimbi rya Rusororo.

Uko wa mwana wanizwe n'umukozi wo mu rugo yishwe|| Havumbuwe ibindi bintu bye biteye ubwoba



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Kigali-Umukozi-wo-mu-rugo-wemereye-RIB-ko-yishe-Ihirwe-Davis-yareraga-yakatiwe-gufungwa-burundu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)