Urukiko Rukuru rwaburanishije uyu mugabo wo muri Korea witwa Jin Joseph, rwamuhamije iki cyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, muri Mutarama uyu mwaka wa 2022.
Ni icyemezo yahise ajurira mu Rukiko rw'Ubujurire, aho yaburanye ubujurire bwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022.
Ubwo yagera imbere y'Urukiko, yabanje kugaragaza inzitizi zibanziriza urubanza, aho yasabye Urukiko kutemerera itangazamakuru gukurikirana urubanza rwe ngo kuko inkuru zamwanditsweho ubwo yakatirwaga, zamugizeho ingaruka zikomeye.
Uyu mugabo w'imyaka 62 y'amavuko, yavuze ko nyuma yuko ziriya nkuru zisohotse zivuga kuri kiriya gihano yakatiwe, byagize ingaruka ku ishoramari afite mu Bihugu bitandukanye birimo Mozambiqwe, Zambia na Korea
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe Umunyamakuru yasabye gukurikiranza urubanza akanyura mu nzira zemewe n'amategeko, nta mpamvu yatuma adahabwa ubwo burenganzira.
Urukiko rwafashe icyemezo, rwemeza ko itangazamakuru rikurikirana uru rubanza ridafata amajwi cyangwa amashusho kuko gutara inkuru ari uburenganzira bwabo.
Umucamanza yahise aha umwanya uyu Munyakoreya Jin Joseph ngo atange impamvu zikomeye zatumye ajuririra icyemezo yafatiwe cyo gufungwa imyaka itanu.
Uyu mugabo wabaye nk'ugaruka ku mateka ye, yavuze ko ari ubwa mbere yisanze imbere y'ubutabera kuko muri iyi myaka 62 amaze ku Isi atigeze yitwara nabi.
Yavuze ko yageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere muri 2015, aje kuhashora imari mu bijyanye n'ubucuruzi bw'ibinyabigiza.
Yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kuzana mu Rwanda imodoka za z'uruganda rwa Hyundai na Moto zikoreshwa na Polisi y'u Rwanda.
Yavuze ko kubera urwo ruhare yagize mu iterambere ry'u Rwanda, atari akwiriye gufungwa imyaka itanu.
Jin Joseph n'umunyamategeko we Me Muragijimana Emmanuel basabye Urukiko rw'Ubujurire kuzatesha agaciro icyemezo cy'Urukiko Rukuru, rukemeza ko arekurwa kuko afitiye akamaro u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Urukiko Rukuru rwafashe kiriya cyemezo, rushingiye ku mpamvu n'ibimenyetso bifatika ariko ko mu gihe Urukiko rw'Ubujurire rwabibona ukundi, rwazamuhanisha igihano cy'igifungo gisubitse cyangwa ihazabu iri hagati ya Miliyoni 1 Frw na Miliyoni 5 Frw kuko ngo afitiye Igihugu akamaro.
Me Me Uwizeyimana Jean Baptiste uregera indishyi muri uru rubanza, yavuze ibyatangajwe na Jin Joseph ari na byo yavugiye mu zindi nkiko ariko ko yatunguwe n'imyitwarire y'Ubushinjacyaha yumvikanamo guhindura imvugo ku bijyanye n'ibihano.
Uyu munyamategeko yavuze ko Ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ibimenyetso bishinja uyu munya-Korea gukoresha inyandiko na kashi mpimbano kugira ngo yegukane Sosiyete y'ubucuruzi yitwa Mutara E&C LTD.
Urikiko rwabajije Jin Joseph ibihumbi 45$ [Miliyoni 45 Frw] yahaye uwitwa Kim Sun bikajya kuri Sosiyete yitwa KCRC LTD bivuye kuri kuri Konti ya Mutara E&C LTD, gusa ntiyabashije gutanga ibisobanuro byumvikana uretse kuvuga ko yayamuhaye kugira ngo hazavemo umushahara we kuko yari maze igihe adahembwa agira ngo abone ibimutunga.
Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 29 Nyakanga 2022.