Kina Rwanda yagiranye ubufatanye na Juno Kizi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 11 Kamena 2022, nibwo Juno Kizigenza yashyize hanze iyi ndirimbo yakoranye na Dj Higa ndetse na Dj Rusam. Mu buryo bw'amajwi yanononsowe na Bob Pro, ayandika afatanyije n'umusizi Rumaga.

Nyuma y'uko kwezi gusatira iyi ndirimbo ayisohoye, uyu muhanzi yagiranye ubufatanye na Kina Rwanda nk'uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nyakanga 2022, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye kuri Norksken muri Kigali.

Kina Rwanda ni umuryango Nyarwanda ndetse ukorera no mu bindi bihugu, wemera ko gukina ari umusemburo w'iterambere ry'ubukungu n'imibanire mu bantu.

Guha abana amahirwe yo gukinira mu rugo, ku ishuri ndetse no mu byanya rusange, bituma bizera neza ko abana bose bafite amahirwe yo kugera ku nzozi zabo binyuze mu kunguka ubumenyi babinyujije mu mikino.

Umuyobozi washinze Kina Rwanda, Malik Shaffy yabwiye itangazamakuru ko bagiranye ubufatanye na Juno Kizigenza nyuma yo gutungurwa n'indirimbo ye 'Aye' irimo ubutumwa bujyanishije neza n'intego yabo, yo gukangurira ababyeyi gufasha abana gukina.

Ati 'Twebwe nka Kina Rwanda twumvise indirimbo, twumva ni indirimbo irimo ubutumwa dukeneye bijyanye n'ibikorwa dukora n'ukuntu tubikora. Kubera ko ibikorwa byacu byinshi tubikora dukoresheje ubukangurambaga, itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga cyangwa se ibinyamakuru bitandukanye twumva y'uko byaba byiza tuganiriye na Juno Kizigenza, iyi ndirimbo ye twayikoresha noneho mu gutanga amakuru atandukanye.'

Yavuze ko uyu muhanzi azagaragara mu bikorwa bitandukanye birimo na Kina Rwanda Tour, izagera mu Turere dutandukanye tw'u Rwanda.

 Â 

Kina Rwanda Tour yateguwe kubera umusanzu w'abafatanyabikorwa batandukanye bakora ibijyanye no kwiga binyuze mu mikino, ndetse n'abandi bateza imbere imikurire, imyigire ndetse n' imibereho myiza y'abana.

Iyi gahunda yo gukina izagera mu tundi turere mu kwezi gutaha yateguwe na Kina Rwanda ifatanyije na UNICEF, ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Agati Library, Rwanda Girl Guides Association, Kigali Public Library, Mukamira, Winnaz n'abandi.

Malik Shaffy yavuze ko ari bo bazishyura ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Aye', kandi bazashyiramo amashusho atandukanye atanga ubutumwa bushishikariza abana gukina imikino itandukanye, nka kimwe mu byabafasha kwiyungura ubumenyi.

Uyu muyobozi yavuze ko Kina Rwanda ari urubuga rugamije kwigisha Abanyarwanda muri rusange ibijyanye no gukina n'abana.

Avuga ko muri Kina Rwanda bemera y'uko iyo umwana ari gukina hari byinshi yigiramo. Ati 'Muri Kina Rwanda twemera y'uko iyo umwana ari gukina yigiramo ibintu byinshi, bitandukanye no kumva y'uko gukina ari uguta umwanya nk'uko abantu benshi babitekereza, cyangwa se gukina ari ukwishimisha gusa.'

Akomeza ati 'Hari ubushakashatsi bwinshi bwagiye bugaragaza y'uko uko abana bakina ariko batera imbaraga… Burya n'iyo umubyeyi ari gukina n'umwana nanone bituma umubyeyi asobanukirwa umwana we neza.'

Yavuze ko mu gihe cy'imyaka ibiri ishize bamaze bakora, hari byinshi bamaze kugeraho bishimira n'ubwo bagira n'imbogamizi.

Juno yabwiye INYARWANDA ko yakuze nk'abandi bana, akina nkabo ari nayo mpamvu yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo nk'iyi ikangurira abana gukina.

Avuga ko biturutse ku bushuti afitanye na Dj Higa na Dj Rusam, ari byo byatumye abifashisha muri iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi avuga ko yabanje gufata umwanya wo kumenya ibikorwa bya Kina Rwanda n'intego yabo.

Ati 'Nanyuzwe n'intego yabo, gukina ariko ukaniga. Naravuze nti ngomba kugira uruhare mu gutuma abana bashishikarira gukina, mbabwira ko gukina bitari ugukina gusa, ahubwo wakuramo n'izindi nyungu. Ushobora gukina uririmba ukavamo umuhanzi nkanjye.'

Juno avuga ko akunda gukina n'abana, kandi ko kubashishikariza gukina ari wo musanzu we nk'umuhanzi.

Ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ni umusanzu wa Kina Rwanda

Malik Shaffy Lizinde ntatangaza amafaranga akenewe azagenda kuri iyi ndirimbo mu ifatwa ry'amashusho, bitewe n'uko buri ndirimbo igira ibiyigendaho.

Gusa, avuga ko amafaranga yose azakenerwa mu ikorwa ry'iyi ndirimbo biteguye kuyatanga.

Yavuze ko ubufatanye bagiranye na Juno Kizigenza buzamara igihe kinini, cyane ko Kina Rwanda ari umushinga mugari.

Akavuga ko bamaze iminsi bakira ubutumwa bw'abantu batandukanye basaba gukorana na Kina Rwanda.

Yavuze ko iki ari igikorwa cy'Abanyarwanda bashaka ko buri wese yiyumvamo. Juno Kizigenza aramwunganira akavuga ko azakomeza gutanga umusanzu we muri Kina Rwanda.

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa INYARWANDA, Malik Shaffy yavuze ko umuryango Kina Rwanda watangijwe ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyakajije umurego mu Rwanda.

Nyuma baza kubona abafatanyabikorwa babafashije gushyira mu bikorwa uyu mushinga ugizwe n'imikino itandukanye ifasha abana.

Shaffy avuga ko Kina Rwanda imaze kugira uruhare mu kumvisha ababyeyi ko bakwiye kugira uruhare mu gufasha abana gukina.

Ati 'Impinduka zirahari, ikintu cya mbere tuba dushaka ni uko ababyeyi bumva y'uko bagomba gufata umwanya bagakina. Umubyeyi akumva y'uko ningera mu rugo ndibuze gufata umwanya wo gukina n'umwana wanjye.'

Mu minsi ishize, umugore wa Prince Charles yasuye ibikorwa bya Kina Rwanda biherereye muri Kigali Public Library.

Malik Shaffy avuga ko ubwo Camilla yasuraga Kigali Public Library, ari bwo nabo basabwe kujya kugaragaza ibikorwa bya Kina Rwanda. Avuga ko ibi biri mu murongo w'impinduka nziza bari kugenda bageraho.

Uyu muyobozi avuga ko barajwe ishinga no gutuma ababyeyi bamenya impamvu yo gukina n'abana. Avuga ko ntacyo bisaba kugira ngo umunyarwanda yisange muri Kina Rwanda.

Malik Shaffy yavuze ko intego za Kina Rwanda ari uko 'Abanyarwanda basobanukirwa muri rusange, basobanukirwa gukina icyo ari cyo bagahana n'umwanya wo gukina n'abana'.

Avuga ko kugira ngo bagere kuri iyi ntego, bisaba ubufatanye bwa buri wese cyane cyane inzego za Leta zikaba hafi Kina Rwanda.


Umuryango Kina Rwanda watangaje ubufatanye n'umuhanzi Juno Kizigenza 

Malik Shaffy Lizinde, uhagarariye Kina Rwanda [Uwa Gatatu uvuye ibumoso] yavuze ko banyuzwe n'ubutumwa bukubiye mu ndirimbo 'Aye' ya Juno Kizigenza 

Juno Kizigenza avuga ko azakomeza gukorana na Kina Rwanda mu gukangurira abana gukina, kandi azaririmba mu bikorwa bya Kina Rwanda Tour bizakomereza Rubavu 

Juno avuga ko mu ndirimbo 'Aye' aririmba asobanurira abana ko gukina hari byinshi byamufashije mu iterambere rye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AYE' YA JUNO KIZIGENZA YAMUHESHEJE GUKORANA NA KINA RWANDA

 ">

KANDA HANO UREBE MALIK SHAFFY ASOBANURA UBUFATANYE NA JUNO KIZIGENZA

">

AMAFOTO: Murwanashyaka Abuba

VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118722/kina-rwanda-yagiranye-ubufatanye-na-juno-kizigenza-nyuma-yo-gukora-indirimbo-ikangurira-ab-118722.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)