Umuhuzabikorwa wa FEC, Albert Yuma kuri uyu wa 8 Nyakanga 2022 yatangaje ko batanyuzwe n'icyemezo cya Leta ya Kinshasa cyo kubangamira abacuruzi badakomoka muri iki gihugu bakorarera mu murwa mukuru Kinshasa.
Muri iyi mikwabu irimo gukorwa na Polisi , abacuruzi b'abanyamahanga bari gusabwa icyangombwa kibemerera gukorera ubucuruzi mu gihugu ukibuze ibiciuruzwa bye bigahita bifatirwa nk'uko Ikinyamakuru Media Congo cyabigarutseho.
Albert Yuma akomeza avuga ko iki gikorwa kirimo gukorwa i Kinshasa kibangamiye abanyamahanga baje mu biruhuko muri iki gihugu. Cyane ko mu mpeshyi hari ababa bavuye mu bihugu byabo baje kumarira ibiruhuko muri iki gihugu.
Itegeko nomero 18/004 ryo kuwa 13 Werurwe 2018.rivuga ko umunyamahanga wese ukora ubucuruzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo agomba gusaba ikarita imwemerera gukora ubucurizi. Iyi karita bivuga ko igomba kuba igaragaza impuzandengo y'igishoro watangije ubwo bucuruzi binorohereza ikigo cy'imisoro kugena ingano y'amafaranga asoreshwa.
Cyakora hari abavuga ko iyi mikwabu iri kwibasira by'umwihariko abacuruzi bavuga Ikinyarwanda kabone nubwo baba ari Abanyekongo bakoresha ururimi rw'Ikinyarwanda.