Kizz Daniel ubura amasaha mbarwa akagera mu R... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kizz Daniel yagize ati: 'Ndabashimiye kuba mwaritabiriye kandi mbasabye imbabazi kubitarabashimishije,  mu kuri pasiporo yanjye yari mu kigo cy'ubugenzuzi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nigeria kugeza ku munsi nagombaga kuziraho, byanatumye indege yagombaga kunzana atariyo yanzanye. Nifashishije iyigenga ariko nayo ntiyabashije kunyemerera kuhagerera igihe.'

Mu gusoza ubu butumwa yavuze ko yumvaga bagisubika, ariko abo bakorana bakamwemeza ko bibasha kuza gukunda nyamara bikarangira bitagenze nk'uko babitecyerezaga, abasezeranya ko igitaramo cye kitagenze nk'uko yabyifuzaga bityo azareba uko cyapfuburwa.

Ibi Kizz Daniel abitangaje nyuma y'uko yari yarakariwe cyane, kuko yacyerewe kugera ahagomba kubera igitaramo yari afite mu gace ka Silver Spring muri Maryland. Kizz Daniel wacyerewe amasaha agera kuri 4 ategerejwe n'abafana n'aho ahagereye akaririmba iminota 30 yonyine, yavugirijwe induru n'abafana basabaga gusubizwa ayabo bamushinja kutaba umunyamwuga mubyo akora.

Iki gitaramo kikaba kiri mu ruhurirane rw'ibyo akomeje gukorera mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi Nyakanga 2022.


Azataramira mu Rwanda ahita asubira muri Amerika


Urutonde rw'ibitaramo akomeje gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

N'ubwo bwose yacyerewe ariko ibitaramo ari gukora ari kwishimirwa


Ubutumwa bwa Kizz Daniel yisegura kubafana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118858/kizz-daniel-ubura-amasaha-mbarwa-akagera-mu-rwanda-yasabye-imbabazi-kubwigitaramo-yacyerew-118858.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)