Kubahiriza uburinganire ntabwo ari ugutuma abagore bigaranzura abagabo - Minisitiri Bayisenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu biganiro byahurije hamwe abanyamakuru, abahagarariye imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw'abakobwa n'abagore ndetse n'abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ibiganiro byateguwe na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Abagore, UN Women.

Ibitekerezo byatanzwe byagarutse ku ruhare rw'itangazamakuru rishobora kugira ngo abanyarwanda basobanukirwe neza impamvu yo kubahiriza ihame ry'uburinganire no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore n'abakobwa.

Minisitiri Prof. Bayisenge yavuze abanyamakuru n'abavuga rikumvikana bashobora kugira uruhare mu kugira ngo hagerwe ku ihame ry'uburinganire.

Ati "Ni byiza ko dusobanura neza, itangazamakuru ribidufashije kugira ngo Abanyarwanda bose bumve impamvu z'ihame ry'uburinganire n'iterambere ry'umugore ko tutabikorera ku mugore ku bw'uburenganzira bw'umugore we ubwe nk'umuntu, ahubwo ko bituma umuryango wose utera imbere, abana, abagize umuryango bose barimo n'abagabo muri rusange."

Yakomeje agira ati "Turizera ko byumvikanye gutyo ko buri wese azagira icyo abyungukiramo, habaho kubishyigikira. Ni icyo twifuza ko abanyamakuru n'abavuga rikumvikana badufashaho."

Minisitiri Prof. Bayisenge avuga kandi ko imyumvire yaba ishingiye ku muco iri mu bikomeje gukoma mu nkokora gahunda yo kugera ku buringanire.

Ati "Hari abavuga bati wenda ni ukuzamura abagore, ni ugutuma basuzugura abagabo, ni ugutuma bigaranzura abagabo, sibyo [...]. Ntabwo ari byo. Ahubwo ni ukugira ngo dushyire imbaraga hamwe, abana b'abakobwa n'abahungu bose [bagire amahirwe angana] mu guteza imbere igihugu."

Umunyamakuru Kagire Edmond yavuze ko imyumvire y'abantu ari imbogamizi ku buringanire.

Ati "Muri sosiyete yacu ahantu tuvuye, ni sosiyete yashyiraga abagore n'abakobwa hasi, ni ibintu bigoye guhindura, guhindura iyo myumvire bishohora gufata igihe kirekire ariko njye nemera ko abanyamakuru baramutse bahuguwe ku mvugo n'ibindi bakoresha mu kugeza amakuru kuri rubanda."

Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jannet Kem yavuze ko biteze umusaruro muri ibi biganiro kubera ko ijwi ry'abanyamakuru rigera kure.

Ati "Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje akamaro ko gukorera hamwe mu gukemura ibibazo bikibangamiye ihame ry'uburinganire ndetse no kuvahano ibitesha agaciro umugore byose.'

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yavuze ko intego nyamukuru yo guharanira ishyirwa mu bikorwa ry'uburinganire no kurwanya ihohoterwa, atari ugutuma abagore bigaranzura abagabo
Hatanzwe ibiganiro byagarutse ku kamaro k'uburinganire mu Rwanda
Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu bafite aho bahuriye n'uburinganire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubahiriza-uburinganire-ntabwo-ari-ugutuma-abagore-bigaranzura-abagabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)