Kwibohora28: Umurenge wa Masaka wabonye isoko rya kijyambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri soko ryatashywe ryatashywe kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022. Ryubatswe mu isantere ya Masaka mu Karere ka Kicukiro bikozwe na sosiyete UB Connect Ld isanzwe ikora ishoramari mu bwubatsi bw'inzu nini.

Abari basanzwe bakorera aho ryubatswe bicwaga n'izuba cyangwa bakanyagirwa n'imvura bikagira ingaruka ku mikorere yabo.Kuri ubu nibo bahereweho mu itangwa ry'ibibanza muri iyo nyubako nshya.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yavuze iyi nyubako yitezweho kuzamura ubukungu no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali.

Ati 'Mu rwego rw'ubukungu harimo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali kubera ko ari inyubako nziza, abaturage bazajya bakorera mu nyubako zigezweho, ahantu hisanzuye. Abazahacururiza bazabona abakiliya kuko bazahagenda batishisha.'

'Hari n'ibijyanye n'imibereho myiza kuko ubundi birirwaga mu mukungugu bacururiza ahantu izuba ribica none bagiye gukorera mu nzu yubatse, haba ku bacuruzi n'abaguzi ibintu bizagenda neza.'

Yasabye abacuruzi kuriyoboka kugira ngo bazunguke ku buryo na bo bazashora imari mu bindi.

Inyubako yatashywe ni icyiciro cya mbere. Yuzuye itwaye miliyari enye z'amafaranga y'u Rwanda. Icyiciro cya kabiri cyayo kizaba gifite n'igice cyakira imodoka ziri hagati ya 150 na 200. Biteganyijwe ko izatwara miliyari zisaga umunani z'amafaranga y'u Rwanda nk'uko ubuyobozi bwa sosiyete yayubatse bwabitangaje.

Mu bindi bice by'Akarere ka Kicukiro hatashywe Ibiro by'Utugari byubatswe ku bufatanye n'abatutage mu mirenge itandukanye n'Umudugudu w'icyitegererezo ugiye kwimurirwamo abahoze mu manegeka.

Ku wa 3 Nyakanga kandi hatashywe ku mugaragaro inyubako y'ubucuruzi ya Spellma man Estates Rwanda Ltd iherereye ahazwi nka Sonatubes mu Murenge wa Kicukiro.

Mu Karere ka Nyarugenge ho mu bikorwa byatashywe harimo inyubako ebyiri zimuriwemo imiryango 17 ariko zikaba zifite ubushobozi bwo kwakira imiryango 56 mu Murenge wa Gitega.

Ahubatse izi nzu hari hasanzwe hatuwe ariko hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga kubera ko hakundaga kwibasirwa n'imyuzure ndetse mu myaka yashize hari abo ibiza byagiye bihitana.

Iri soko ni ryo rya mbere Umurenge wa Masaka ubonye. Ni icyiciro cya mbere cyaryo cyuzuye gitwaye agera kuri miliyari enye z'amafaranga y'u Rwanda
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro wungirije, Rukebanuka Adalbert, yavuze iyi nyubako yitezweho kuzamura ubukungu no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali
Iri soko rya kijyambere rizafasha ko abaturage batazongera gukorera hantu abakiliya babasanga bikandagira
Ubwo Isoko rya kijyambere mu Murenge wa Masaka ryatahwaga ku mugaragaro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibohora28-umurenge-wa-masaka-wabonye-isoko-rya-kijyambere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)