Leta yaciye umurongo utukura ku bucuruzi bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoreshejwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amabwiriza nº dgo/reg/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe.

Ibikoresho bivugwa muri aya mabwiriza biri mu byiciro bitandukanye. Harimo nka televiziyo, dekoderi (decoder), kamera (camera), projecteurs, amplificateur, radio zisanzwe n'izo mu modoka, haut-parleurs, mudasobwa, gitari na piano.

Hari kandi imashini zifotora impapuro, telefone, firigo, imashini zitanga ubuhehere mu nzu, amashyiga yo gutekaho, microonde, imashini ziboha imyenda n'imashini zitera ipasi.

Hari na none imashini zikora ikawa, izikora umutobe, ikoreshwa mu gukora ibikomoka ku ifarini, imashini zitunganya umusatsi n'izogosha n'ibindi.

Aya mabwiriza agamije gushyiraho umurongo w'iyubahirizwa ry'ubuziranenge mu bucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kwandika no gutanga ibyangombwa muri RICA, Robert Mugisha, yavuze ko ubu bucuruzi bwakorwaga mu kajagari, aho wasangaga abantu ababukora batagira ahantu hazwi bakorera, bigatuma kugenzura imikorere yabo bigorana.

Hamwe n'aya mabwiriza, ngo ikigamijwe ni uguharanira ko bukorwa kinyamwuga kandi bwubahirije amategeko n'ibibazo buteza bigakemuka.

Yagize ati "Hari ibibazo byagiye bibaho bijyanye n'ubujura bw'ibikoresho. Hari aho twumvaga intsinga z'amashanyarazi ahakorwa imiyoboro bazimanuye bakazigurisha, ukumva batoboye inzu batwaye za televiziyo, mudasobwa n'ibyo bashikuza abantu, byose bamara kubitwara bakajya kubicuruza."

"Twaravuze ngo dushyizeho amabwiriza agenga abacuruza ibyo bikoresho byazadufasha guca ibyo bintu byose byatezaga umutekano muke, aho umuntu ava ku kazi afite impungenge ko bari buze kumushikuza imashini ye batagamije kuyikoresha ahubwo bahita bajya kuyigurisha."

Abacuruza ibi bikoresho babitanga ku giciro gito kubera ko na bo baba babifashe kuri make, bagacuruzanya n'abandi babiranguye ku giciro cyemewe banatanga imisoro, ibyo Mugisha avuga ko bibangamira ihiganwa mu bucuruzi.

Muri aya mabwiriza intsinga z'amashanyarazi zakoze ntizemewe gucuruzwa ku mpamvu z'uko hari abashobora kuzajya babyitwaza bakangiza ibikorwaremezo byamaze kubakwa.

Akomeza avuga ko aya mabwiriza ashobora kuzamura ubushobozi bw'abakoraga ubu bucuruzi binyuze mu kwishyira hamwe, nk'uko byakozwe ku bakorera mu isoko rya GOICO riherereye mu Mujyi wa Musanze.

Bakorera muri koperative igenzura inkomoko y'ibikoresho buri wese acuruza, nubwo aba afite ahantu he akorera.

Bimwe mu bikubiye muri aya mabwiriza

Aya mabwiriza agena ko umuntu ushaka gukora ubucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi cyangwa iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe, agomba gusaba uruhushya rutangwa na RICA.

Usaba uru ruhushya rudahererekanwa asabwa kwishyura 5000 Frw ya dosiye na 10.000 Frw y'uruhushya nyirizina.

Rugira agaciro k'imyaka ibiri ishobora kongerwa, ariko ucuruza ushaka kongeresha agaciro abisaba hasigaye nibura amezi atatu kugira ngo urwo yari asanganywe rurangire.

Ukeneye gusaba uruhushya ashyikiriza urwego rubishinzwe dosiye irimo inyandiko isaba yujujwe neza, kopi y'icyemezo cy'iyandikwa ry'ubucuruzi cyatanzwe n'urwego rubifitiye ububasha, inyemezabwishyu y'amafaranga y'ubusabe n'inyandiko igaragaza urutonde rw'ibikoresho by'amashanyarazi cyangwa iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe asanganywe mu bubiko cyangwa aho acururiza.

RICA ishobora guhagarika by'agateganyo uruhushya rwatanzwe mu gihe ucuruza ari gukorwaho iperereza rijyanye no gukekwaho kugura cyangwa kugurisha ibikoresho byibwe, igihe yananiwe kugaragaza inkomoko y'ibikoresho yasanganywe cyangwa inyandiko zigaragaza ibyo yagurishije mu myaka ibiri ishize.

Aya mabwiriza kandi avuga ko guhagarika by'agateganyo uruhushya bidashobora kurenza amezi atatu, agasaba ucuruza kwandika amakuru y'ingenzi ajyanye n'igikoresho cy'amashanyarazi cyangwa icy'ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n'icyo yagurishije akayabika nibura mu gihe cy'imyaka ibiri.

Mbere yo kugura ibikoresho byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n'amategeko no kwandika umwirondoro we ugaragaza amazina, kopi y'indangamuntu, pasiporo cyangwa icyemezo cy'iyandikwa ry'ubucuruzi, aho atuye, inomero ya telephone n'ibindi.

Umucuruzi asabwa kugirana amasezerano y'ubugure agaragaza ko igikoresho kigiye kugurishwa gikora neza icyo cyagenewe.

Iyo bibaye ngombwa ko umucuruzi ahindura aho yakoreraga, ni itegeko ko abimenyesha RICA hasigaye nibura iminsi makumyabiri n'umwe mbere yo gukora izo mpinduka.

Asabwa gutanga amakuru ku nzego zibifitiye ububasha ku muntu ushobora kuba afite igikoresho cy'amashanyarazi cyangwa icy'ikoranabuhanga cyakoreshejwe yabonye mu buryo bunyuranye n'amategeko.

Umucuruzi kandi afite inshingano yo gutanga inyemezabuguzi y'igikoresho yagurishije ku muguzi we.

RICA ishobora gufatira ibikoresho biri mu bubiko cyangwa mu iduka by'ucuruza iyo afunguye iduka cyangwa ububiko byafunzwe n'Urwego nta burenganzira yahawe na rwo, iyo atagaragaje inyandiko z'ibikoresho afite n'iyo biri gukorwaho iperereza cyangwa iyo akora kandi uruhushya rwe rwarahagaritswe by'agateganyo cyangwa rwarahagaritswe burundu.

Iyo uwari usanzwe afite uruhushya rwo gucuruza akerewe gutanga ubusabe bwo kurwongeresha agaciro, ahanishwa gutanga amande y'ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda.

Kudatanga ku gihe raporo yasabwe na RICA bihanishwa amande y'ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda naho kutabika inyandiko zisobanutse zerekeye ibikoresho afite bigahanishwa amande y'ibihumbi 100 by'amafaranga y'u Rwanda.

Ikosa ryo kudatanga inyemezabuguzi rihanishwa amande y'ibihumbi 50 Frw naho gucuruza cyangwa gukora nta ruhushya cyangwa uruhushya rwarataye agaciro bihanishwa amande y'ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda.

Amakuru IGIHE yahawe na RICA ni uko kwinjiza mu Rwanda ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoreshejwe bivuye mu mahanga bitemewe, hirindwa ko igihugu cyaba icukiro ry'imyanda yo muri ubwo bwoko.

Icyakora ngo bishobora kwemerwa bitewe n'impamvu ifitiye inyungu abantu benshi icyarimwe.

Gucuruza mudasobwa n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga byakoreshejwe bizajya bisabirwa uruhushya muri RICA



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rica-yaciye-umurongo-utukura-ku-bucuruzi-bw-ibikoresho-by-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)