Umutwe wa M23 waraye werekanye imbunda zikomeye watse igisirikare cya Congo (FARDC) mu mirwano yabahuje.
Muri iyi mirwano yabaye tariki 30 Kamena mu gace ka Ntamugenga, FARDC yatangaje ko yafashe ibikoresho birimo imbunda eshanu za AK47, radio ndetse n'ingofero z'ubwirinzi.
Major Willy Ngoma uvugira M23 yerekanye intwarozikomeye n'imodoka uyu mutwe wambuye igisirikare cya Leta FARDC , ati " ubu se ko zanditseho marque y'igisirikare cya Kongo bazavuga ko zivuye mu kihe gihugu."
Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2, Lt Col Guillaume Ndjije Kaiko, yavuze ko ingabo za FARDC yagabye igitero gikomeye cyo kubohora isantere ya Ntamugenga kandi bakabigeraho M23 igahunga igatakaza abarwanyi 27 n'ibikoresho bitandukanye.
Ati'Twagabye igitero gikomeye kuri M23 muri Ntamugenga kandi twayibohoye. Muri iyi mirwano umwanzi yahunze, 27 b'uruhande rwa M23 bishwe. Twafashe intwaro zabo zirimo AK47 eshanu, RPG imwe, ibikoresho by'ubuvuzi, radiyo , ingofero n'ibindi bikoresho by'igisirikare byakorewe mu Rwanda.'
Yakomeje avuga ko ku ruhande rwa FARDC hakomeretse abasirikare babiri nabo bakaba bari kwitabwaho n'abaganga.
Umuvugizi w'Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yanyomoje mugenzi we wa FARDC washyize u Rwanda mu ntambara yerekana imodoka n'ibikoresho bafashe.
Ati 'Biriya ni ibihuha bashaka kubeshya abaturage n'abayobozi babo, ntabwo bari Ntamugenga bakwiye imishwaro. Nta bushobozi bafite bwo kutwimura no kuri santimetero imwe y'ubutaka twafashe. Birababaje kubona nka Colonel avugamo ingabo z'u Rwanda bigaragaza ko atazi ibyo avuga. Bataye imbunda zitandukanye harimo izikomeye zavuye mu Bushinwa zose zanditseho FARDC ubwo bazakomeza kuvuga ngo ziva hanze kandi ari bo baziduha.'
Umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro FARDC no gufata uduce dutandukanye twa Rutshuru mu Burasirazuba bwa RDC.