Rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe avuga ko kugera ku rwego rwa Messi na Ronaldo bidashoboka ahanini bitewe n'uduhigo bakoze mu mupira w'amaguru ndetse na n'ubu bakaba bagikataje mu kudukora.
Aganira n'Ikinyamakuru Esquire,Mbappe yavuze ko kuvuga ko wagera ku rwego rwa Messi cyangwa Cristiano Ronaldo byaba ari ukwirarira cyangwa se kwiyemeza ibyo utashobora.
Ati "Kwibwira ko uzakora byiza kubarusha [Messi na Ronaldo] birenze kwiyemera cyangwa kwiyemeza,N'ukudatekereza.Bariya bakinnyi ni ntagereranwa.Baciye amategeko yose ajyanye n'impuzandengo."
Kylian Mbappe afatwa nk'umwe mu bakinnyi bazasimbura Messi na Ronaldo mu kuyobora isi ariko ntabwo yizera ko yagera ku rwego rwabo.
Mbappe yahishuye ko yakuze akunda Cristiano Ronaldo ndetse mu cyumba cye ngo yari yarujujemo amafoto y'uyu mukinnyi usigaye akinira Manchester United.
Mbappe yiteguye gufasha PSG kwegukana igikombe cya UEFA Champions League yifuza cyane nyuma yo gutenguha Real Madrid akayongerera amasezerano y'imyaka 3 muri Gicurasi uyu mwaka.