MU MAFOTO 100: Ibyihariye kuri Umutesi Lea wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Batazi Peter ni umusore muremure witonda ndetse uvuga macye, ku buryo bitatunguye benshi kuba yambitse Lea Impeta cyane cyane bitewe n'uko babazi n'imyaka bamaranye bakundana, bakaba baranacanye muri byinshi.

Mu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 ubera kuri Onomo Hotel mu Kiyovu, niho Peter yatereye ivi asaba Lea ko yakwemera akamubera umugore nyamara Lea we yaje azi ko aje mu isabukuru y'amavuko ya Peter.

Lea akigera ahabereye ibirori yasanze Peter ahagaze ategereje, ndetse ubona ko afashe impeta mu biganza byombi inyuma ye handitse amagambo agira ati 'Wanshyingirwa'', Umutesi Lea atazuyaje yahise yemera kwambara impeta ndetse ubona ko anyuzwe nayo.

Lea na Peter nyuma yo kwemeranya kubana

Nasasira Peter yateye ivi ari kumwe n'inshuti ze za hafi. Ku ruhande rwa Umutesi nawe ni ko byari bimeze, kuko yari aherekejwe n'inshuti ze.

Uyu mukobwa asanzwe abarizwa muri kompanyi ya Kigali Protocal, ndetse ni umwe mu batangiranye nayo akaba ari n'umwe mu bayobozi muri iyi kompanyi.

Yavuzwe cyane muri Miss Rwanda 2021 ubwo umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzania yashyiraga ifoto ye kuri Instagram, agasaba abamukurikira gushyigikira Umutesi Lea. Uyu mukobwa yiyamamarije mu Ntara y'Amajyaruguru.

Lea na Peter bamaze igihe mu munyenga w'urukundo

Yigeze kubwira InyaRwanda ko Ali Kiba yamushyigikiye kubera ko ari inshuti y'umuryango.

Lea yambitswe impeta nyuma y'iminsi micye yari ishize asoje amasomo ye muri Kaminuza y'Ubukerarugendo n'ikoranabuhanga (UTB), mu Ishami ry'Ubukerarugendo.

Ubwo yasozaga amasomo ye muri Kaminuza, yabwiye InyaRwanda ko ari ibyishimo bikomeye kuri we nyuma y'imyaka itatu yari ishize ari ku ntebe y'ishuri.

Basomanye nyuma yo kubiha umugisha

Uyu mukobwa yavuze ko yize mu bihe bigoye ahanini bitewe na Covid-19. Ati 'Kuba narasoje amashuri narishimye cyane, cyane ko kuri twe byari bigoye kubeza izi mbogamizi za Covid-19, hazamo n'utundi tubazo dutandukanye ariko ndabishimira Imana.'

Abavandimwe n'inshuti bari bahari

Opa n'umuryango we bashyigikiye Lea cyane

Abantu bose bamwenyuraga cyane

Miss Gaju ni umwe mu bitabiriye

Ubwo Lea yambikwaga impeta


AMAFOTO: Moment Studio



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119060/mu-mafoto-100-ibyihariye-kuri-umutesi-lea-waje-aziko-aje-mu-isabukuru-yumusore-bakundana-a-119060.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)