Mu Mafoto asaga 100, ihere ijisho ibikorwa byatashywe i Nyaruguru hizihizwa #Kwibohora28 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo sabukuru yizihijwe kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022 yitabirwa na Minisitiri w'intebe Dr Ngirente Edouard hamwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu n'inzego z'ibanze, abafatanyabikorwa ndetse n'abaturage.

Hatashywe n'umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n'ibilometero 66 watwaye asaga Miliyari 72 n'ibindi bikorwaremezo biwushamikiyeho birimo Ibitaro bya Munini byuzuye bitwaye amafaranga agera kuri Miliyari 9 Frw.

Hari kandi Umudugudu w'Icyitegererezo wa Munini ( Munini IDP Model Village) ugizwe n'inzu zatujwemo imiryango 48; ishuri rya G.S Munini rifite ibyumba 18 byo kwigiramo, laboratwari ebyiri, icyumba cy'ikoranabuhanga, icyumba cyo kuriramo cyakira abantu 1000, igikoni, ibyumba bitatu byigiramo abana b'incuke.

Ikigo Mbonezamikurire y'Abana bato cya Munini; Agakiriro; aho gucururiza n'ibindi birimo ubusitani, uturima tw'igikoni, amazi meza, amashanyarazi, imihanda n'ingurane ku baturage. Ibyo bukorwa remezo byose byatwaye asaga miliyari 15 Frw.

Mu butumwa Minisitiri w'Intebe yatanze, yasabye abaturage gufata neza ibyo bikorwa remezo no kubibyaza umusaruro.

Ati 'Mu by'ukuri ni impano idakwiye kudupfira ubusa ahubwo ni impano izinganira wa musingo twavuze w'iterambere tumaze kugeraho mu myaka 28 ariko urugamba rw'iterambere nk'uko mubizi ntirurangira ahubwo rurakomeje.'

Mu mafoto, ihere ijisho ibikorwa byatashywe i Nyaruguru

Uyu mudugudu w'icyitegererezo wa Munini wubakiwe imiryango itishoboye
Uyu mudugudu wagenewe imiryango 48 igizwe n'abantu 164 barimo abari bamaze igihe basembera abatagira aho kuba, abafite amacumbi ashaje n'abari batuye mu manegeka
Urugo mbonezamikurire y'abana rwa Munini rufite ibice bitandukanye
Urugo mbonezamikurire y'abana rwa Munini rwakira abagera 90
Urugo mbonezamikurire y'abana bato rwa Munini rwitezweho kurandura imirire mibi mu bana bato
Urugo mbonezamikurire rwubakiwe abana b'imiryango yatujwe mu mudugudu n'abaturanyi bayo
Urugo Mbonezamikurire rwa Munini rwitezweho umusaruro mwiza
Umwe mu bana bo mu rugo mbonezamikurire rwa Munini
Mu rugo mbonezamikurire y'abana rwa Munini hari imitako itandukanye ikangura ubwonko bw'abana
Umwana urererwa muri uru rugo mbonezamikurire yitezweho gukurana uburere n'ikinyabupfura
Umudugudu wa Munini watujwemo imiryango 48 itishoboye
Umudugudu w'icyitegererezo wa Munini wubakiwe abaturage kugira ngo babe ahantu heza hatekanye kandi bayoboke ibikorwa bibateza imbere
Mu mudugudu wa Kivugiza hubakiwe imiryango 104 igizwe n'abantu 491
Bahawe ingurube nziza zitezweo kuzamura iterambere ryabo
Ibiraro by'ingurube z'abatujwe mu mudugudu
Abatujwe muri uyu mudugudu basabwe kuwufata neza
Umwarimu wo GS Munini akurikirana uko umwana akoresha mudasobwa
Umwarimu ufasha abanyeshuri kubona ibitabo mu isomero rya GS Munini
Ubukarabiro buri aho abanyeshuri barira
Ni ishuri rifite inyubako igezweho
Ni ishuri rifite Laboratwari ifasha abana kwiga neza
Mu cyumba aho abana bazajya barara
Mu gikoni aho bazajya batekera bakabika n'ibikoresho byaho
Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi bareba muri mudasobwa z'abanyeshuri muri GS Munini
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine kuri mudasobwa abanyeshuri bigiraho muri GS Munini
Laboratwari y'iryo shuri irimo ibikoresho byabugenewe
Kimwe mu byumba byagenewe gufatiramo amafunguro ku ishuri
Isomero ryahawe abiga ku Rwunge rw'Amashuri rwa Munini
Ishuri rya GS Munini ryashyizwemo ibikoresho bihagije birimo na mudasobwa
Ishuri bubakiwe rifite n'ibigega bifata amazi
Ishuri bubakiwe rifite ibikoresho byiza birimo intebe zo kwicaraho n'ibibaho byo kwandikaho
Iri shuri ryubatswe mu buryo bugezweho
Iri shuri rizajya ryigwamo n'abana mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye
Inzira zihuza ibyumba by'amashuri zimeze neza kandi ziratwikiriye
Intebe zagenewe abashaka gusomera ibitabo mu isomero rya GS Munini
Ikigega cya gaz yo gutekesha ku ishuri ryubatswe ku Munini
Iki kigo cy'ishuri cyubatswe ku Munini kizigamo abana bagera ku 1630 mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye.
Ibyumba byagenewe ubuyobozi bw'ishuri
Ibikoresho bitandukanye biboneka muri Laboratwari y'ishuri
Dr Ngirente yitegereza uko umunyeshuri wo muri GS Munini akoresha mudasobwa
Dr Ngirente areba mudasobwa zagenewe abanyeshuri muri GS Munini
Aho abanyeshuri barira naho harateguye kandi hameze neza
Aho abanyeshuri bicara mu isomero bahawe
Abiga kuri GS Munini basigaye bakoresha mudasobwa
Abanyeshuri bubakiwe ikibuga cy'imikino y'intoki imbere mu kigo cy'ishuri
Abanyeshuri bo kuri GS Munini bagaragaje bimwe mu byo biga
Abanyeshuri bazajya batekerwa hakoreshejwe gaz
Abanyeshuri basabwe kwiga bashyizeho umwe
Ubukarabiro bwo mu Bitaro bya Munini
Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel asobanura uko Ibitaro bya Munini bikora
Kimwe mu bikorwa remezo bikomeye batashywe ni Ibitaro bya Munini
Inyubako z'Ibitaro bya Munini zubatse mu buryo bwihariye
Ibitaro bya Munini ni kimwe mu bigize impano Perezida Kagame yageneye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru
Ibitaro bya Munini byitezweho kunoza serivise z'ubuzima muri Nyaruguru
Ibitanda biri mu bitaro bya Munini
Dr Ngirente yasobanuriwe imitangire ya serivise mu Bitaro bya Munini
Dr Ngirente mu Bitaro bya Munini ateze amatwi ubusobanuro bw'uko bikora
Uyu muhanda watwaye asaga Miliyari 72 Frw wahise uba umusingi w'ibindi bikorwa remezo byinshi byubatswe n'ibiri kubakwa
Umuhanda wa kaburimo mu Karere ka Nyaruguru wahinduye isura yako
Umuntu avuze ko ku Munini habaye impinduka zikomeye ntiyaba akabije kuko ni ibintu byigaragaza
Umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru wazanye impinduka
Umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n'ibilometero 66.
Mu marembo ya Nyaruguru ni uko hameze
Hubatswe n'ibiraro bikomeye ku buryo imodoka zitambuka nta nkomyi
Hubatswe n'agakiriro gakorerwa imyuga itandukanye n'ubukorikori
Bakoresheje amakaro mu kurimbisha inzu z'ubucuruzi mu isantere ya Munini
Inyubako zo mu isantere ya Munini zaravuguruwe zisa neza
Hubatswe n'agakiriro gakorerwa imyuga itandukanye n'ubukorikori
Dr Ngirente aganira na Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel mu Bitaro bya Munini
Haganiriwe ku cyakomeza gukorwa ngo abaturage batere imbere kurushaho
Biyemeje kurushaho kwegera abaturage no kubafasha kubyaza umusaruro ibyo bahabwa
Bashimye uburyo abana bigishwa neza
Abayobozi basuye ibiraro by'ingurube zahawe abatujwe mu Mugududu wa Munini
Abayobozi basabwe gukomeza kuba hafi y'abaturage kugira ngo impano bahawe ibagirire akamaro
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bizihije umunsi wo kwibohora mu byishimo
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bishimiye ibikorwa remezo bahawe n'Umukuru w'Igihugu
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bisimiye ibyo bagezeho
Abajyanama b'Ubuzima bishimiye ibyiza bikomeje kugezwa iwabo
Ababyeyi b'i Nyaruguru bari babukereye
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko hari byinshi bamaze kugeraho mu rwego rwo kwiteza imbere kandi urugendo rwo kwiyubaka barukomeje bafatanyije.
Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Amajyepfo Dr Kubumwe Célestin mu bitabiriye uwo munsi
Ni umunsi witabiriwe n'abarimo inzego z'umutekano
Ni umunsi witabiriwe n'abarimo Abihayimana
Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin mu bitabiriye kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora kw'Abanyarwanda
Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba yitabiriye kwizihiza isabukuru yo kwibohora mu Karere ka Nyaruguru
Mu Karere ka Nyaruguru niho hizihirijwe ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora kw'Abanyarwanda ku rwego rw'igihugu
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney aganira na Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Dr Nsabimana Erneste hamwe n'abayobozi mu nzego za Gisirikare
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Dr Nsabimana Erneste mu bitabiriye uwo munsi
Martha Ntakirutimana wo mu Murenge wa Ruheru yatanze ubuhamya avuga ko bari mu rugendo rw'iterambere bubakiye ku bikorwa remezo bahawe.
Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine na we yitabiriye kwizihiza isaburu yo kwibohora kw'Abanyarwanda mu Karere ka Nyaruguru
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard, yashyikirije abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru impano y'ibikorwa remezo bitandukanye bahawe na Perezida Kagame abasaba kuyifata neza

Amafoto: Munyakuri Prince na Igirubuntu Darcy

Video: Kazungu Armand

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-asaga-100-ihere-ijisho-ibikorwa-byatashywe-i-nyaruguru-hizihizwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)