Muhanga: Kwibohora bizananye no gufungura agace ko kwidagaduriramo( Car Free Zone) mu muhanda Imbere ya Gare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanda uri imbere ya Gare ya muhanga, kuri uyu wa 01 Nyakanga 2022 wafunzwe, nta kinyabiziga cyemerewe kuhanyura kuko hahariwe abidagadura ( Car Free Zone). Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert yabwiye intyoza ko abafite ubunywero aha hantu, abashinze intebe mu muhanda n'abaza kwidagadura badakwiye kurangara, ahubwo ko mu gihe bizihiza Kwibohora kw'Igihigu, bikwiye kubabera intangiriro yo kugikunda no kukitangira nkuko abakibohoye babikoze.

Uyu muyobozi, ibi yabibwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ubwo hafungwaga umuhanda wo rwagati mu mujyi wa Muhanga uca imbere ya Gare, hagashyirwa ubunywero bwo mu muhanda, aho abantu baza kwidagadurira.

Aha se wamenya ko ari hamwe mu muhanda imbere ya gare ya Muhanga!?

Yagize ati' Mu mwaka wa 28 twizihiza kubohorwa ku Igihugu cyacu, dukwiye gukomeza gukora twirinda ko twarangara kuko ababohoye Igihugu bari bafite Umutima no kutadohoka ngo barekere, ahubwo bitwararika ku gihango bagiranye n'Igihugu cyo kukirinda no kucyitangira bakamenera amaraso abagituye'.

Akomeza yemeza ko umuturage wese akwiye gushimishwa no kwidegembya bahawe n'ababohoye Igihugu. Yaboneyeho ku basaba gukomeza guharanira ko Igihugu cyakomeza gutera imbere kikagera ku ntego yo guteza imbere abagituye no kubaha ibyishimo biciye mu myidagaduro itandukanye.

Mugabe Oreste, umuturage waje bwa mbere aha hantu ari nabwo bwa mbere agace nk'aka gashyizweho mu Karere ngo abidagadura bidagadure, yavuze ko yishimiye iki gikorwa, ko ndetse adashobora kuhabura. Avuga kandi ko nk'umuturage asanga bishimishije, bikanagaragaza urwego rwo gushakira ibyishimo abatuye uyu mujyi.

Yagize ati' N'ubundi dusanzwe tujya mu tubari, ariko noneho turemeye!. Muhanga dukunda ibirori kandi nanjye najyaga njya gushaka aho bacuranga nkanywa rimwe none barabitwegereje, ahubwo bizahoreho kuko byanatuma abatutage babona uko bishima! Reba abashungereye ejo hazaba huzuye benshi'.

Umwizerwa Briella, we avuga ko yageze ku Gisimenti ya KigaliGisimenti akareba uko hakora n'uko hitabirwa. Yemeza ko nubwo iki gikorwa ari cyiza, ariko ko aha hakibura byinshi. Avuga kandi ko mu bikwiye gukorerwa aha hantu mu bijyajye no kwidagadura, hanakwiye gutangirwa ibiganiro byo kwigisha urubyiruko kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda inda z'indaro(zitateganijwe) kugirango birusheho kugenda neza.

Iki gikorwa cyije bwa mbere muri uyu mujyi wa Muhanga, kiramara iminsi 3 abantu bidagadurira muri iki gice cy'umuhanda cyateguwe. Ni igikorwa kandi ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko kizajya kiba buri mpera z'icyumweru cya kane cy'Ukwezi mu rwego rwo kwegereza ibyishimo abatuye uyu mujyi wa Muhanga. Biteganijwe ko kizajya gitangira 18:00 z'Umugoroba kigeze mu gitondo abantu bidagadura.

Akimana de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/muhanga-kwibohora-bizananye-no-gufungura-agace-ko-kwidagaduriramo-car-free-zone-mu-muhanda-imbere-ya-gare/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)