Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye uyu muturage, yasanze yarashinze agashitingi hafi y'umuhanda werekeza ku Mupaka wa Rusumo muri Gatore.
Uyu muturage witwa Murekatete Devota utuye mu Mudugudu wa Rubuye, mu Kagari ka Nyamiryango mu Murenge wa Gatore, avuga ko amaze umwaka muri iyi shitingi we n'abana be batatu nyuma yuko asenyewe inzu yabagamo na yo yari ku muhanda.
Asobanurira Umunyamakuru uburyo inzu ye yasenywe, Murekatete yagize ati 'Perezida ari buce aha ajya ku Rusumo, baravuze ko akazu kanjye kari kubasebya, ngo reka bagasenye.'
Uyu muturage avuga ko ubwo ubuyobozi bwamusenyeraga, bwamubwiye ko buzamuha inzu aho bita mu Bwiza, ndetse akaza kujyayo ariko agasanga iri mu makimbirane.
Ati 'Mbonye irimo amakimbirane, nahise nyivamo, ngura shitingi muri ya mafaranga bahaye ababyaye muri Corona mpita nza kuba hano.'
Avuga ko afitiye impungenge abana be babana muri iyi shitingi kuko bibagiraho ingaruka zikomeye. Ati 'Abana banjye imbeho igiye kubica, inkorora ya buri munsi,â¦'
Abaturanyi b'uyu mubyeyi, na bo batewe impungenge n'imibereho y'uyu muturanyi wabo, bagasaba ko Leta yari ikwiye kugira icyo imufasha akava muri iyi shitingi.
Jeannette Kuradusenge ati 'Niba na nyakatsi ya mbere yari yubatse neza ariko iriya urabona nta n'ibiti bine biriho ni agate kamwe, natwe tuba duhangayitse hari igihe imvura igwa ari nyinshi tukavuga ngo umuvu uramutembana, atagira icyo kurya atagira icyo kwambara, atagira n'umureba n'ubuyobozi bwaramwirengagije.'
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira avuga ko uyu muturage yari atuye mu manegeka, akaza kuhakurwa akubakirwa inzu nziza ariko ko yanze kuyibamo.
Ati 'Yubakiwe inzu mu Kagari ka Rwantonde ariko arayanga yifuza ko yaguma ku muhanda ariko wabibona ugasanga ni mu manegeka kuko ari mu kabanza gato.'
Bruna Rangira avuga ko ubu butaka bw'uyu muturage avuga ko yifuza kugumamo na bwo buri mu bibazo kuko yabuhaye umuntu ngo bagurane, ubu bakaba bari kubiburanaho.