Musanze: Yafatanwe amafaranga y'amiganano agiye kuyakwirakwiza mu baturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore w'imyaka 19 yafatiwe mu Mudugudu wa Rugari, Umudugudu wa Kamwumba, mu Murenge wa Nyange, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya kinigi.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku mukozi wa Mobile money warebye neza ayo mafaranga akabona ari amahimbano, agahita ahamagara Polisi.

Yagize ati 'Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise igera ahabereye icyaha iramufata, yemera ko amafaranga yari agiye guha umukozi wa Mobile money ngo amubikire ari amahimbano, ayo mafaranga yari agizwe n'inoti 8 za bitanu, n'inoti imwe ya bibiri.'

SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bafite ibitekerezo n'ingeso byo guhimba amafaranga kubireka kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko, kandi ko bimunga n'ubukungu bw'igihugu.

Yashimiye umukozi wa Mobile money watanze amakuru, aya mafaranga agafatwa ndetse n'uwayakwirakiwizaga mu baturage na we agafatwa, asaba buri muntu wese kujya ashishoza ku mafaranga ahawe yabona ayashidikanyaho agahamagara Polisi ikamufasha.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Yafatanywe aya mafaranga agiye kuyabitsa kuri Mobile Money kandi ari amiganano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-yafatanwe-amafaranga-y-amiganano-agiye-kuyakwirakwiza-mu-baturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)