Musenyeri André Havugimana yemeye gutakaza ingingo z'umubiri arwana ku Batutsi bahigwaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musenyeri André Havugimana avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemeye gutakaza zimwe mu ngingo z'umubiri we kuko yanze gutanga Abatutsi bari bahungiye muri Seminari i Ndera.

Tariki ya 9 Mata 1994 nibwo Musenyeri André Havugimana avuga ko yari agiye mu kigo cya Caraes Ndera kuzanira imiti abari barwaye, agarutse ahura n'igitero kije kwica Abatutsi bari bahungiye muri icyo kigo.

Musenyeri André Havugimana akibabona, ngo yahise ahamagara Padiri Nicodème amuhereza imfunguzo atangira kuvugana n'Interahamwe azisobanurira ko n'ubwo yaba afite abo bantu atababaha ngo babice.

Kubera ko Interahamwe zari zaje zitwaje impapuro ziriho urutonde rw'abo zishaka kwica, ngo zakoresheje ingufu, zihita zibashorera zirasa uwo mupadiri witwa Nicodème isasu ku mutwe ahita apfa.

       Musenyeri André Havugimana

Abicanyi bakomeje gushorera Musenyeri André Havugimana (icyo gihe yari Padiri ariko ubu Kiliziya imwemerera kwitwa Musenyeri kuko ageze mu zabukuru) bamujyana aho yararaga ngo barebemo imfunguzo, bagezeyo barazibura nibwo bahise bamurasa amasasu abiri rimwe rimufata mu mugongo irindi rimufata ku kiganza, intoki ebyiri ziracika.

Ati 'Barandashe nitura hasi bahita bakomeza ibikorwa byo kwica abari bahungiye muri Seminari ya Ndera nanjye aho nari naguye nahakuwe n'umupadiri w'Umutaliyani anjyana ku ivuriro i Kanombe.'

Ubutumwa atanga mu bantu ni ukugira urukundo ndetse no kugira ukuri kuko ari byo byonyine bituma abantu babaho mu mahoro kandi bakabana neza.

Ati 'Ubutumwa ntanga ni uko ingeri zose z'abantu zigomba kugira urukundo kandi bakajya bavugisha ukuri kugira ngo hatabaho kubaka ikinyoma mu bantu bigakurura urwango rugeza abantu kuri Jenoside.

Musenyeri André Havugimana ubu ari mu kiruhuko cy'izabukuru. Aba muri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali, akaba akunze gukorera ubutumwa bwe muri Gereza ashishikariza imfungwa n'abagororwa kwihana no gusaba imbabazi abo bahemukiye.

@KT

The post Musenyeri André Havugimana yemeye gutakaza ingingo z'umubiri arwana ku Batutsi bahigwaga appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/11/musenyeri-andre-havugimana-yemeye-gutakaza-ingingo-zumubiri-arwana-ku-batutsi-bahigwaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)