"Ndashaka kukubera aho ukunda" Shaddyboo yagaragaye mu munyenga w'urukundo na Manzi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shaddy boo, ni umwe mu bagore bamaze kwigarurira imitima y'abantu benshi bakunze gukoreshwa urubuga rwa Instagram, biciye ku mafoto ndetse n'udushya twinshi ahorana.

Mu minsi yashize nibwo hagiye hanze, amakuru avuga urukundo hagati y'uyu mugore ndetse n'undi musore w'umunyarwanda ariko uba kuri Kenya Manzi.

Ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto imugaragaza ari mu munyenga w'urukundo rukomeye n'uyu musore bakundana anayiherekeresha amagambo y'urukundo.

Shaddyboo yagize ati:' ndashaka kukubera ahantu ushaka kujya, yaba mu byiza ndetse n'ibi'.

Shaddyboo akaba afitanye abana babiri n'umugabo bahoze bakundana Meddy Saleh.



Source : https://yegob.rw/ndashaka-kukubera-aho-ukunda-shaddyboo-yagaragaye-mu-munyenga-wurukundo-na-manzi/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)