"Ndashimira iyaguhanze..." Umufana yashishimuye igisigo ubwiza bw'umuhanzi Bwiza bumurenze - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bahanzikazi bari kugenda bazamuka beza mu muziki nyarwanda ndetse ndetse bigaragarako bafite ahazaza heza ndetse bazasimbura bakuru babo bakageza umuziki kure, uwo muhanzi yitwa bwiza.

Usibye ubuhanga ndetse n'umuco abafana bakomeje gushima ubwiza bw'uyu muhanzikazi bigendanye no kutiyandarika byagiye biranga abandi bamukurikiye ndetse bikarangira n'umuziki wabo utagenze neza nkuko byagombaga kugenda.

Umufana umwe mu barebye amafoto ye yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuye hasi yandika uko yatwawe n'ukuntu uyu mukobwa yihagazeho kandi afite gahunda ikomeye nubwo akora.

Yagize ati:'Ndashimira iyaguhanze ndetse n'ababyeyi bagutoje kandi ndashimira cyane kuba ukomeje gusigasira umuco, mubyukuri uri umuhanga birenze umuziki ntabwo uwiga ahubwo urawigisha,…'

Uyu muhanzikazi Bwiza ubungubu akaba ari mu maboko ya K-Kass music isanzwe inabarizwamo Mico The Best ndetse akomeje kujya mu bitaramo byinshi cyane ko nta gitaramo yaburagamo mu byabaye mu mama ya CHOGM.



Source : https://yegob.rw/ndashimira-iyaguhanze-umufana-yashishimuye-igisigo-ubwiza-bwumuhanzi-bwiza-bumurenze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)