Mu kiganiro Tanasha yatanze yagize ati: 'Mu kuri ntababeshye ibintu ni byiza, agerageza kuba se w'umwana w'intangarugero kandi ibyo ndabimushimira.'
Ibi Tanasha abivuze nyuma y'uko muri Kamena Diamond yagiye i Nairobi agiye gusigara arera umwana, mu gihe nyina yari yagiye mu Bubiligi.
Abantu benshi bakaba barishimiye amashusho ya Diamond n'umuhungu we, ubwe yari yagiye gusigarana umwana.
Tanasha kandi yavuze ku muziki we agira ati: 'Kuba umubyeyi udafite umugabo mu bana si ibintu byoroshye, noneho bikarushaho gukomera n'akazi ugerageza kugira ibyo ugeraho kandi ugomba no kuba umubyeyi w'umwana.'
Yaboneyeho kandi gutaka umwana we ati: 'Kugira umwana ari nicyo kintu cyiza mfite mu isi, sinibaza uko ubuzima bwanjye bwari kuba bumeze iyo mba ntamufite.'
Kugeza ubu Tanasha afite imyaka 27. Ni Branda Ambassador w'ikompanyi ya Samsung, ndetse aherutse kwinjira mu gukina filimi aho ategerejwe hamwe n'ibindi byamamare mu izasohoka mu kwezi kwa Nzeri.
Diamond Platnumz n'umuhungu we Naseeb Jr
Tanasha Donna n'umuhungu we
Tanasha Donna yavuze ko yishimira gufatanya kurera umwana na Diamond