Niba ushaka kuba umugabo mwiza ku mugore wawe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

1. Mubere umukunzi: Umugore wawe ni umukunzi wawe ntabwo ari umugore gusa. Ujye ugaragariza umugore wawe ko umukunda cyane. Ujye umukunda n'umutima wawe wose.

2. Mubere inshuti: Umugore wawe ni n'inshuti yawe burya. Mujyemo, umugire uko ushaka, umwishimire wenyine, umunezererwe unasekane nawe.

3. Umubere umwana (Baby): Ujye umubera nk'umwana kandi unamufate nk'umwana. Ujye umuterura, umwambike, umugaburire,… Rimwe na rimwe ajye akuryamaho, agukoresha icyo ashaka kuko uri uwe.

4. Mujye murara ku gitanda kimwe: Ntugire gushidikanya, hari abantu benshi bakora ubukwe ndetse bakanabana ariko nyuma y'igihe runaka bakajya barara ukubiri. Ahari wakwibaza ngo mbese bibaho? Igisubizo ni Yego.

5. Mubere inkoramutima: Umudamu wawe mubere inkoramutima, mubere inshuti magara (Soulmate). Ni inshuti magara yawe. Ntukamuhe ibiganza gusa ahubwo umuhe n'umutima wawe, ntukagire na kimwe umuhisha. Ujye umwishimira kuko ni umwamikazi wawe.

6. Mujye mufatanya mu gihe cyo gutera akabariro: Nibyo, niba ushaka kuba umugabo mwiza kuri madamu wawe mujye mufatanya no mu gihe cyo gutera akabariro.

7. Ujye ureka akubere mama wawe: Reka umugore wawe akubere mama wawe. Urukundo wakundaga mama wawe rumuhe.

8. Reka akubere umunyeshuri: Umugore wawe mureke akubere umunyeshuri, maze umwigishe ibintu byose ushakako yiga. Ujye utuma agira ibyo akwigiraho kuko ni wowe mwarimu we wa mbere.


Inkomoko: Lovelife



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118914/niba-ushaka-kuba-umugabo-mwiza-ku-mugore-wawe-kora-ibi-bintu-118914.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)