Nyamagabe: Impungege ku barenga 900 bashobora guta ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko batahita bavuga ko bavuye mu ishuri burundu kuko babyita batyo iyo umwaka ushize undi ugataha.

Mu Kiganiro 'Sobanuza' cya Radio Salus, Umwariya yavuze ko abo bana biga nabi ku buryo bigaragaraga ko bataye ishuri.

Ati 'Dusoje umwaka dufite abana bagera hejuru ya 900 bigaragara ko batari mu ishuri ariko ibyo dutangira kubirebera mu buryo abana basiba.'

Yavuze ko imibare bafite ibereka ko mu bwitabire bwo kwiga abana bari ku kigero cya 99% biga neza, bisobanuye ko 1% risigaye ari abana bafite imyitwarire ibaganisha mu kuva mu ishuri.

Yagaragaje ko mu bituma bava mu ishuri harimo abana bakuru bagiye biga nabi aho usanga nk'ufite imyaka 15 yiga mu wa kabiri w'amashuri abanza; amakimbirane mu miryango n'ibindi.

Yavuze ko hari kurebwa uko abo biga bakuze bajyanywa mu mashuri y'imyuga bashaka cyangwa mu masomero y'abakuze.

Ikindi yagaragaje gituma abana batiga ni uko baba barabyawe n'abangavu batewe inda imburagihe, bakabasigira ba nyirakuru bakajya gushakisha ubuzima mu mujyi.

Hari n'abana babona imiryango yabo irimo ubukene kandi itabitayeho bagahitamo kujya gushakisha imirimo ibafasha kubona imibireho n'amafaranga.

Uwamariya yavuze ko hari n'abana babona ibibazo biri mu miryango yabo bakayihunga bakajya kuba mu muhanda kandi bari basanzwe ari abanyeshuri.

Ibyo bibazo nibyo bari guhangana nabyo kugira ngo abo bana basubizwe mu ishuri bige mu buryo birambye byabanje gukemurwa.

Mu Karere ka Nyamagabe hagaragara amashuri abanza 86, ayisumbuye 60 n'ay'imyuga arindwi.

Abanyeshuri biga nabi biganisha ku kuva mu ishuri biganje mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

Mu Karere ka Nyamagabe hari impungege z'uko abarenga 900 bashobora guta ishuri

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-impungege-ku-barenga-900-bashobora-guta-ishuri

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)