Nyuma yamezi 4, Miss Muheto yahawe imodoka y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022, nibwo uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko yashyikirijwe iyi modoka, mu muhango wabereye mu Ingoro y'Amateka Kamere izwi nk'inzu ya Richard Kandt.

Hari hashize amezi ane atarahabwa iyi modoka. Muri Gicurasi 2022, umuyobozi wa kompanyi ya Hyundai mu Rwanda, Nizeyimana Olivier yabwiye INYARWANDA ko batinze guha imodoka Miss Muheto kubera imirimo yo gusana icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania.

Ijoro rya tariki 19 Werurwe 2022, ryasize urwibutso rudasaza mu mutima wa Nshuti Divine Muheto wari uhagarariye Uburengerazuba muri Miss Rwanda, kuko ari bwo yahize bagenzi be yambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022.

Uyu mukobwa yahawe ibihembo bitandukanye, birimo umushahara w'ibihumbi 800 Frw wa buri kwezi. Ni ukuvuga ko mu mwaka azahabwa 9.600.000 Frw.

Yahawe Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali; umushinga we uterwa inkunga na Africa Improved Food, yemererwa Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum na Internet y'umwaka wose azahabwa na KOPA Telecom.

Hari kandi gutunganyirizwa umusatsi mu gihe cy'umwaka bizakorwa na Keza Salon, gusigwa ibirungo by'ubwiza (Make up) bizakorwa na Celine d'Or.

Yemerewe kandi kuba mu mpera z'icyumweru we n'umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose, yahawe ofise (office) y'ubuntu yo gukoreramo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali.

Mu gihe cy'umwaka umwe azambikwa na Ian Collection, no gukoresha ubugenzuzi bw'amenyo ye mu gihe cy'umwaka umwe abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

Igihembo nyamukuru muri ibi byose ni imodoka nshya yatanzwe uyu munsi n'uruganda rwa Hyundai ishami ryo mu Rwanda, y'ubwoko bwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 18 na 20 Frw. Â 

Nshuti Divine Muheto yashyikirijwe imodoka yatsindiye nka Miss Rwanda 2022

Ni ibyishimo bikomeye kuri Nshuti Divine nyuma y'uko ahawe iyi modoka Â 

 Â 

Iyi modoka yahawe yatanzwe na Hyundai ifite agaciro k'amafaranga miliyoni 20 Frw 

Amezi ane yari ashize uyu mukobwa atarahabwa iyi modoka kubera ikibazo cy'icyambu cya Dar es Salaam 

Byari bisanzwe bimenyerewe kandi ko umukobwa utsinze ahita yerekwa imodoka, ndetse agafatwa amafoto ayicayemo n'ibindi, ariko siko byagenze




Miss Muheto afite umushinga wo gushishikariza abantu kwizigamira bahereye ku giceri cy'amafaranga 100




Nyuma yo gushyikirizwa imodoka yatsindiye, Miss Muheto yayicayemo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119002/nyuma-yamezi-4-miss-muheto-yahawe-imodoka-yatsindiye-amafoto-119002.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)