Onana yageze i Kigali yemeza ko byose yabishyize mu maboko ya Nyagasani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Onana Willy Essomba yageze mu Rwanda aho yavuze ko kuri iyi nshuro yisunze Nyagasani ngo azamushyire kure y'imvune.

Onana aje gufatanya na bagenzi be kwitegura umwaka w'imikino wa 2022-23 ari na wo mwaka we wa nyuma muri Rayon Sports.

Ni umukinnyi utaragize umwaka w'imikino mwiza wa 2021-22 aho yagiye arangwa n'imvune nyinshi cyane byanatumye atangira ibiruhuko mbere y'abandi bakinnyi kuko yasubiye iwabo shampiyona ikibura imikino 2 kubera imvune yo mu ivi.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, uyu rutahizamu yavuze ko umwaka utaha w'imikino yizera ko uzamugendekera neza Imana ikamurinda imvune.

Ati "Niringiye Imana ko izamfasha, imvune zikanjya kure kugira ngo nzabashe gukina umwaka wose."

Onana kandi yemeza ko ari umwaka wo kwerekana koibyamuvuzweho byo kubahariimikino yangaga gukina abishaka atari byo ahubwo byoe byaterwaga n'imvune.

Aje mu gihe abandi batangiye imyitozo ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, azahasanga amazina mashya arimo Osalue Rafael, Ngendahimana Eric, Ndekwe Felix n'abandi benshi iyi kipe yaguze.

Onana ubwo yageraga i Kigali ku kibuga cy'indege mpuzamahanga
Avuga ko yizeye ko Imana izamufasha ikamurinda imvune
Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza ni we wagiye kumwakira



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/onana-yageze-i-kigali-yemeza-ko-byose-yabishyize-mu-maboko-ya-nyagasani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)