Paris: Laurent Bucyibaruta yahamijwe ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside akatirwa imyaka 20 y'igifungo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwanda Laurent Bucyibaruta w'imyaka 78 y'amavuko wabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kugera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022 nibwo urukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa rwapfundikiye urubanza rwe rwari rumaze amezi 2. Urukiko, rwamuhamije ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside rumukatira imyaka 20 y'igifungo ariko ahabwa iminsi 10 yo kuba yajurira.

Mbere y'uko inteko iburanisha yiherera ngo ifate umwanzuro kuri uru rubanza, Laurent Bucyibaruta yabanje ahabwa ijambo, maze mu buryo butarambiranye agira ati' Mbashimiye ko mumpaye akanya ko kuvuga kuri uru rubanza rumaze amezi abiri( 2 mois). Nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko bitigeze binjyamo mu kubatererana ku bicanyi. Nahoraga nibaza nti nabafasha nte? Ni ibibazo na remord(kwicuza) bimporamo durant les 28 ans( imyaka 28 ishize). Ariko ukuri sinigeze nifuriza akababaro Abatutsi ba Perefegiture, sinigeze mbasha kubafasha n'imiryango n'inshuti zabo, ariko sinigeze nifuza kubaha abicanyi. Ukuri kuri jyewe sinigeze nifuza ko bababara, sinigeze nifatanya n'abicanyi, sinigeze nifuza izo atrocite. Nibyo nifuzaga kuvuga. Murakoze'.

Nyuma yo kuva kwiherera kw'inteko iburanisha, Urukiko rwa rubanda i Paris rwahamije Laurent Bucyibaruta ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga. Rwamukatiye imyaka 20 y'igifungo, rumuha iminsi 10 gusa yo kujuririra igihano yahawe.

Ni urubanza rwagiye rugaruka ku ruhare rwe mu iyicwa ry'Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga, by'umwihariko ahantu hatandukanye nk'i Murambi, Cyanika, Kaduha, Kibeho no mubindi bice bitandukanye by'icyari Gikongoro.

Mu byaha bya Jenoside Laurent Bucyibaruta yari akurikiranyweho, birimo; Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.

Bucyibaruta Laurent, yavukiye mu cyahoze cyitwa Komini Musange mu 1944, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Burugumesitiri, Superefe, ndetse aza no kuba Perefe wa Kibungo kuva 1985 kugeza 1992 ari nabwo yagiye kuba Perefe wa Gikongoro kugeza muri Nyakanga 1994. Kuyobora Perefegitura ya Gikongo kandi yabifatanyaga no kuba umuyobozi wa komite ya Perefegitura y'umutwe w'urubyiruko rw'Interahamwe. Yaje guhungira mu cyahoze cyitwa Zaire (DRC y'ubu), ahava yerekeza muri Centrafrique mbere yo kujya mu gihugu cy'Ubufaransa aho yageze mu 1997 ari naho yafatiwe.

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, rwatangiye Tariki ya 09 Gicurasi 2022, rukaba rwapfundikiwe kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022. Ni nawe kandi mu tegetsi mu bahoze bakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ugejejwe imbere y'Ubutabera bw'Ubufaransa.

Munyaneza Theogene



Source : https://www.intyoza.com/paris-laurent-bucyibaruta-yahamijwe-ubufatanyacyaha-mu-byaha-bya-jenoside-akatirwa-imyaka-20-yigifungo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)