Pasiteri wasezeranyije Munezero Aline wamamaye nka Bijoux na Sentore Lionel yavuze ko ibyo kuba yarabasezeranyije bataraciye ku murenge bitamureba.
Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko atazi ibivugwa ko Bijoux na Sentore Lionel yasezeranyije batigeze basezerana mu mategeko.
Ibi yabivuze nyuma y'amakuru avuga ko Bijoux na Sentore Lionel batasezeranye mu mategeko, ahubwo ko bagiye mu rusengero gusa.
Muri iyi minsi hari kuvugwa gutandukana kw'aba bombi ndetse bakaba banashinjwa gusezerana imbere y'Imana batarasezeranye imbere y'amategeko.
Mu kiganiro Pastor Rutayisire wasezeranyije abo bombi yagiranye na URUGENDO ONLINE TV, aho yari ahamagawe na Paster Claude, yavuze ko atazi ibya Bijoux na Sentore basezeranye imbere y'Imana bataragiye imbere y'amategeko.
Ati: ' Ibyo ntago njyewe mbizi ariko nubwo mubimbwiye nyuma y'igihe cyararenze ngiye kubishakisha ndebe koko ko ari ukuri'.
Paster Rutayisire abajijwe ku byo kuba yarasezeranyije abantu batasezeranye imbere y'amategeko, yavuze ko ibyo atari ibintu yagakwiye kumenya, kubera ko mu idini ryabo ntago ariwe ushinzwe kureba no kugenzura ibyo byangombwa.
Abajijwe ku byo gutandukana kwa Munezero Aline na Sentore Lionel, yagize ati: 'Iyi si yuzuyemo ibigoryi byinshi, rero icyo ntagitangaza kirimo kuko hari n'abo nigeze gusezeranya barataha kimisagara, ariko njya gukiza urubanza rwabo bataranagera mu rugo batandukana ubwo.'
Pastor Rutayisire yakomeje no kubivugwa ko Bijoux agiye gukora ubukwe bwa kabiri, Rutayisire yasubije ko nibyo nabyo nta gitangaza kirimo.