Perezida Kagame ahishuye ko mbere y'imirwano ya M23 u Rwanda rwaburiye DR-Congo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 mu kiganiro yagiranye n'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru.

Umukuru w'u Rwanda yavuze ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakomeje kwirengagiza ikibazo cy'umutwe wa M23 kuko hari ibyo bwagiye busezeranya abahoze ari abarwanyi bawo ariko ntibubishyire mu bikorwa kugeza ubwo uyu mutwe wubuye imirwano.

Perezida Paul Kagame avuga ko iki kibazo cya M23 atari gishya kuko no muri 2012 hari habaye ibi bibazo byanatumye Ibihugu n'imiryango mpuzamahanga binyuranye bihaguruka birimo n'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'Ibihugu by'ibihangange.

Avuga ko aba bose bahagutse bakoze ikosa rimwe ndetse 'twari twanagaraje icyo gihe, ko icyo kibazo atari icyo gukemuzwa intwaro, ntabwo byasabaga imbaraga za gisirikare, byasabaga inzira za Politiki kurusha izindi zose.'

Yakomeje agira ati 'Bimye agaciro ibyo twababwiraga, barwanya M23 birengagije impamvu yavutse n'uburyo yabayeho.'

Perezida Kagame yavuze ko mu kurwanya uyu mutwe wa M23, abarwanyi bamwe bawo bahungiye mu Bihugu bibiri birimo Uganda n'u Rwanda ndetse ko bamwe bakiri muri ibyo Bihugu.

Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza inzira za Politiki zakwifashwa mu gukemura ibi bibazo aho gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare.

Kuva icyo gihe no kugeza ubu Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bakomeje guhohoterwa ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima.

Umukuru w'u Rwanda avuga ko kuba abantu bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda bitabagira Abanyarwanda kandi ko badakwiye kubizira.

Ati 'Ntabwo ari twe twahisemo ko bisanga muri Congo, yewe n'Abanye-Congo ntibigeze babihitamo. None ni gute wavuga ngo abo bantu ntabwo ari abawe ?'

Yakomeje agira ati 'Kuvuga ngo ni Abanyarwanda, ni ikosa rikomeye, oya, imyaka yose yashize, bahoze batuye muri Congo, kandi na bo ubwabo bazi ko Congo ari Igihugu cyabo.'

Umukuru w'u Rwanda avuga ko ibi byose byabaye mu bihe by'abakoloni mu gihe cyo gukata imipaka, ati 'Niba ushaka kubasubiza mu Gihugu cyabo ubirukana mu Gihugu cyabo, byaba byiza ubirukananye n'ubutaka basanganywe.'

Yavuze kandi ko nubwo abo Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakorerwa ibyo byose, ariko u Rwanda rumaranye igihe Abanye-Congo baruhungiyemo barumazemo imyaka irenga 20 kandi ko u Rwanda rwakomeje kuvugana n'iki Gihugu cy'igituranyi ngo aba baturage basubizwe mu Gihugu cyabo ariko ko bitigeze bikorwa.

Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko ku kibazo cya M23, abayobozi batandukanye ba Congo baje mu Rwanda inshuro nyinshi bakakiganiraho na ba nyiri ubwite ubwabo.

Yavuze ko ubwo abo barwanyi ba M23 bahungiraga mu Rwanda bambuwe intwaro ndetse u Rwanda rukazisubiza Congo, ati 'Icyari gisigaye kwari ugusubizwa mu Gihugu cyabo kandi ntibyakozwe. Yewe no ku buyobozi bwa Perezida Tshisekedi abo bayobozi baje hano inshuro nyinshi babizeza ko bagiye gukemura icyo kibazo.'

Paul Kagame avuga ko ibyo byose byakorwaga babifashijwemo n'u Rwanda 'Bakaza igihe kimwe bagasubira bagize ibyo babizeza bitigeze bishyira mu bikorwa, bakagaruka ikindi gihe, bakongera bakagaruka,…inshuro nyinshi kugeza ubwo iyi mirwano yuburaga twariho tuvugana na none na DRC yewe dukurikije n'amakuru twari dufite twari twabamenyesheje ko ibyo bikorwa biri gutegurwa ko bagomba kugira icyo bakora ariko ntakigeze gikorwa.'

Yavuze ko ku ruhande rumwe yatunguwe ariko ko ku rundi atatunguwe kubera aya mateka yagiye agenda yisubiramo



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-ahishuye-ko-mbere-y-imirwano-ya-M23-u-Rwanda-rwaburiye-DR-Congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)