Myugariro wa Barcelona, Gerard Pique, yashyizeho ibintu bibiri yifuza guha uwari umukunzi we Shakira kugira ngo amwemerere kubana n'abana babo babiri mu mujyi wa Catalonia.
Pique yashwanye n'umukunzwe we Shakira bakundanye cyane guhera muri 2011. Uyu mukinnyi w'umupira wamaguru n'uyu muhanzikazi wo muri Colombia babyaranye abana babiri bafite imyaka icyenda n'irindwi.
Shakira yifuza ko abana bajya kubana na we i Miami kuko avuga ko babaga muri Barcelona gusa kubera ko Pique ariho yakiniraga umupira w'amaguru.
Pique we yashimangiye ko abana bagomba kwemererwa kuguma muri Barcelona kugira ngo bashobore kurangiza amasomo yabo bari hamwe n'inshuti zabo ndetse kuko ariho bamenyereye.
Marca ivuga ko Shakira ashobora kwemera iki cyifuzo, kandi kugira ngo abyemere, Pique ngo yiteguye kumuha ibintu 2 by'ingenzi.
Icya mbere ngo nuko Pique azajya amuha amatike atanu y'indege yo mu cyiciro cya mbere kugira ngo abashe kuza kureba abana be igihe cyose abishakiye.
Icya kabiri ni uko azamwishyurira ibihumbi 400.000 by'amayero by'umwenda afite ubu gusa nta makuru arambuye yawutanzweho.
Pique na Shakira batandukanye bapfuye ko uyu mukinnyi yamuciye inyuma ndetse agafatanwa n'undi mugore.