Raporo Rutwitsi : Uko Umuyobozi w'Iperereza yateranyije u Rwanda na Uganda, anabeshya Museveni ko umugore we agiye kumuhirika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwashyizwe mu majwi ni Colonel Frank Kaka Bagyenda wayoboye Urwego rushinzwe iperereza ry'imbere mu gihugu kuva muri Mutarama 2017 kugeza ubwo yirukanwaga mu Ukwakira 2020.

Ni imyaka ihura neza n'igihe abanyarwanda babonaboneye muri Uganda, bafungwa ku bwinshi bashinjwa ko ari ba maneko b'u Rwanda, ibyaha ariko batigeze bashinjwa mu nkiko ngo babihamywe.

Ahubwo bakorerwaga iyicarubozo, bakajugunywa ku mupaka bataye inyuma ibintu byose babaga bararuhiye. Ni ibikorwa byanavuzwemo ubufatanye n'Urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare, CMI, rwayoborwaga na Maj Gen Abel Kandiho.

Yatanze raporo ko Janet Museveni ashaka guhirika umugabo we

Ikinyamakuru Nile Post cyatangaje ko imwe muri raporo rutwitsi Colonel Kaka yacuze, harimo iyamenyeshaka Museveni ko umugore we agiye kumukorera kudeta (coup d'etat).

Icyo kinyamakuru gishingira ku makuru yavuye ahantu hizewe, ahamya ko mu 2020 yanditse raporo ya paji 10, ayoherereza Museveni amumenyesha ko ari mu byago byo guhirikwa ku butegetsi - bikozwe n'umugore we.

Muri iyo nyandiko ngo yashushanyaga umugambi neza, akerekana uburyo wacuzwe na bamwe mu basirikare bakuru b'inkoramutima za Janet Museveni.

Abo bose ngo bahabwaga amabwiriza n'umuhungu wabo, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, icyo gihe yayoboraga Special Forces Command (SFC).

Iyo raporo ngo yashingiraga ku "biganiro by'imbere", byabonetse binyuze mu bantu bo hafi y'ubutegetsi, nta kindi kimenyetso.

Mu gusoma iyo raporo, Museveni ngo yumvikanye atangara abyita "ubuginga ! (Ujinga !)" (cyangwa ubujiji), ubundi ahamagara Kaka aramukurugutura.

Amakuru avuga ko icyo kiganiro kuri telefoni cyamaze umwanya muto, Museveni awiharira ashaka kumenya uburyo bwakoreshejwe mu gukora raporo nk'iyo, Kaka arya indimi.

Amakuru avuga ko nta ngingo n'imwe Col Kaka yatangaga, yashoboraga gutuma raporo ye yizerwa nk'ukuri. Byongeye, ngo nta kintu na kimwe yari yarumvanye Janet Museveni cyangwa undi uwo ari we wose.

Iyo raporo ngo yabaye umusumari wa nyuma ku gihe cya Kaka nk'umuyobozi w'iperereza, cyane ko ngo yari yarakomeje kugenda atanga raporo zo gupfundikanya.

Col Kaka mu mubano n'u Rwanda

Indi raporo igarukwaho, ni uko mu 2019 Museveni yakiriye raporo yashyikirijwe na Kaka, ashimangira ko u Rwanda rushaka kumwivugana binyuze muri MTN Uganda.

Ni raporo yahawe agaciro gahambaye, ndetse ku wa 22 Mutarama Polisi ya Uganda yemeza ko yataye muri yombi ndetse ikanirukana mu gihugu Umunyarwandakazi Annie Bilenge Tabura n'Umufaransa Olivier Prentout, bari abayobozi bakuru ba MTN Uganda.

Bombi bashinjwaga uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w'igihugu. Tabura umuyobozi ushinzwe serivisi ya Mobile Money.

Budakeye kabiri, Umubiligi Wim Vanhelleputte wari Umuyobozi mukuru wa MTN Uganda na we yahise yirukanwa mu gihugu, azira kubangamira umutekano w'igihugu.

Vanhelleputte ariko yaje kongera kwemererwa gusubira muri Uganda, nyuma y'inama na Perezida Museveni yamugaragarije ko ibyo yaketsweho nta shingiro bifite.

Annie Bilenge Tabura yirukanywe muri Uganda kubera ibirego bya Col Kaka

Museveni ngo yaje gukenera kumenya amakuru neza ava imbere mu biro bya Kaka, yifashisha abantu bamwe bakoraga muri ISO ngo bamuneke bafatanyije n'ishami ry'iperereza muri SFC.

Ku wa 4 Mata 2020, umwe mu bakora mu biro bya Kaka witwa Alfred Iduso, yatanze raporo kwa Perezida Museveni ku bushobozi buke bwa Kaka, n'uburyo akunda inkuru z'impuha.

Iduso yanashinje Simon Peter Odong, impuguke mu by'ikoranabuhanga, kuba yari afite inshingano zo guhuza amajwi ashyirishamo abantu gusa.

Mu mezi yakurikiyeho, Kaka yaje kwirukanwa nyuma y'inama yabereye muri mu Biro by'Umukuru w'Igihugu.

Izindi raporo zo gupapira

Izindi raporo rutwitsi Col Kaka yakoze zirimo iyatumye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura atabwa muri yombi, n'indi yavugagamo ko Lt Gen Proscovia Nalweyiso atakiri umuntu wo kwizerwa.

Hari izindi raporo zakozwe mu buryo bwo gupapira nanone, harimo iyashinje Maj Gen Jim Muhwezi na Keith Muhakanizi gutera inkunga abanzi ba Museveni ngo bamuhirike ku butegetsi.

Kaka kandi ngo yigeze kurakaza Museveni ubwo yakoraga raporo y'ibinyoma, avuga ko afite gahunda yabuza Bobi Wine gukoresha uwitwa Nkonge Kibalama, wamuhaye ubuyobozi bw'ishyaka NUP.

Mu Ukwakira 2020, Col Kaka Bagyenda yasimbujwe ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru wa ISO, nyuma y'imyaka itatu yari amazeho.

Yaje gusimbuzwa Lt Col Charles Oluka wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibijyanye na tekiniki muri ISO mu gihe cya Kaka.

Mbere yo kugirwa umuyobozi w'iperereza ry'imbere mu gihugu, Kaka wari uzwi cyane mu bijyanye n'iperereza mu rugamba rwo kubohora Uganda rwa National Resistance Army, yari yarasezeye mu gisirikare, ajya mu bucuruzi.

Nyuma y'amezi abiri gusa ari mu nshingano, habaye ubwicanyi bukomeye bwahitanye uwari Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, Andrew Felix Kaweesi hamwe n'abamurindaga, bituma abaturage bakuka umutima.

Gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi kari akazi kamutegereje mu minsi ye ya mbere, ariko na mbere hose, yari yamaze gushinja Polisi kuba ikibazo mu mutekano w'igihugu.

Ku mategeko ye, hafunzwe abofisiye benshi ba Polisi, barimo na Gen Kale Kayihura.

Mu maperereza kuri AIGP Kaweesi, bivugwa ko ISO iyobowe na Col Kaka yatanze amakuru ko ashobora kuba yarishwe n'abapolisi bagenzi be, barwaniraga imyanya y'ubuyobozi.

Amaperereza ya ISO ngo yazengurutse ku bofisiye benshi ba Polisi, hanaboneka amajwi yiswe ay'ibiganiro hagati ya Gen Kale Kayihura na Herbert Muhangi wayoboraga Flying Squad, bagaruka ku rupfu rwa Kaweesi.

Nile Post ivuga ko mu gukomeza guperereza no gusesengura amajwi, byaje kugaragara ko ijwi rishingirwaho ari irihimbano.

Hanzuwe ko abatangabuhamya byiswe ko bavuga ibyo biboneye ndetse n'ibindi bimenyetso byinshi byatanzwe na ISO, ari ibihimbano cyangwa se ko abantu babwirijwe ibyo baza kuvuga, bituma iperereza riburizwamo. Kugeza n'ubu, uwishe AIGP Kaweesi ntazwi.

Iyicarubozo no gushimuta

Col Kaka yagiye ku buyobozi bwa ISO asimbuye Brigadier Ronnie Balya wari umaze kugirwa ambasaderi wa Uganda muri Sudani y'Epfo.

Mu gihe cye, ISO yashinjwe gukoresha inzu zitazwi zifungirwamo abantu bakekwaho ibyaha bitandukanye, bagakorerwa iyicarubozo nk'uburyo bwo kubakuramo amakuru.

Abadepite bagize Komisiyo y'Inteko ishinga amategeko y'Uburenganzira bwa muntu baje kugera ku bantu benshi bavuga ko bakorewe iyicarubozo, basaba gusura inzu nyinshi zifungirwamo mu ibanga, ariko barabyangirwa.

Col Kaka yaje kubasubiza ko izo nzu zidakorerwamo iyicarubozo, ahubwo zifashishwa nk'ahantu hatekanye mu kazi k'iperereza.

Ati "Izi nzu zibereyeho gucumbikira abantu batinya kwicwa cyangwa bafite ibindi bibazo bibangamiye umutekano wabo."

Uyu muyobozi wa ISO yavuze ko hagati ya 2017 na 2018, uru rwego rw'umutekano rwatangije igikorwa cyiswe "Dumisha Usalaama" cyafatiwemo abanyabyaha basaga 400.

Nyamara ngo nyuma y'amezi atandatu yakurikiyeho, nibura 80% byabo bari basubiye mu mihanda gutera ubwoba abaturage.

Col. Kaka, yavuze ko mu iperereza basanze ari agatsiko kubatse neza karimo abantu benshi bo mu nzego z'abanyamategeko, ubucamanza na polisi, batuma bariya bantu bahita barekurwa.

Ati "Ntabwo twashoboraga kwicara nk'ibigwari ngo turebere."

Ubuyobozi bwa Col Kaka kandi bwashinjwe uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu no kubasaba amafaranga menshi kugira ngo barekurwe.

Abantu benshi barimo abanyamakuru, abanyamategeko n'abacuruzi, bashinje kenshi abakozi ba ISO kubashimuta ku birego bitandukanye, ubwo uru rwego rwayoborwaga na Col Kaka Bagyenda.

Bishimangirwa ko ku gihe cye, ISO yahaye Museveni amakuru atari yo inshuro nyinshi, ibintu byamurakaje cyane kugeza amwirukanye.

Colonel Frank Kaka Bagyenda yashinjwe ko inshuro nyinshi yabeshye Museveni



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Raporo-Rutwitsi-Uko-Umuyobozi-w-Iperereza-yateranyije-u-Rwanda-na-Uganda-anabeshya-Museveni-ko-umugore-we-agiye-kumuhirika

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)