Nyuma yo kumara gusinyisha abakinnyi 7, Rayon Sports biravugwa ko isaha n'isaha iza gusinyisha abakinnyi babiri harimo Nkundimana Fabio wifuzwa na APR FC na Nkurunziza Felecien.
Ku munsi w'ejo ni bwo Rayon Sports yari yasinyishije Tuyisenge Arsène avuye mu ikipe ya Espoir FC.
Iyi kipe bivugwa kandi yamaze kumvikana na Nkurunziza Felecien na we wakinaga muri Espoir FC akaba yari na kapiteni w'iyi kipe.
Uretse uyu mukinnyi, Rayon Sports bivugwa ko isaha n'isaha Nkundimana Fabio ukina afasha ubusatirizi muri Musanze FC, na we ashobora gusinyira Rayon Sports, gusa amakuru avuga ko Rayon Sports itarumvikana neza na Musanze FC agifitiye amasezerano.
Uyu mukinnyi kandi bivugwa yifuzwa bikomeye n'ikipe ya APR FC ngo na we ibe yamwongera ku bandi.
Aba bakaba baza biyongera kuri Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.