Rayon Sports yatewe indi gapapu, rutahizamu yarambagije yerekeje muri Lupopo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Heritier Mongo Lompala Bokamba Mbala ni rutahizamu usatira aca ku ruhande rw'ibumuso, akaba yakiniraga Primeiro de Agosto yo muri Angola. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2022, nibwo yari ategerejwe i Kigali aje gukinira Rayon sports.

Amakuru avuga ko iyi kipe yari igeze kure imyiteguro yo kumwakira ndetse yari yamuhaye itike y'indege y'ibihumbi 4$, yagombaga kumugeza mu Rwanda.

Icyakora uyu mugabo yaje guhindura ibitekerezo ku munota wa nyuma, atera Rayon Sports umugongo ahubwo ahitamo kwerekeza muri Saint-Éloi Lupopo y'iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu gihe byarangira ataje, Rayon sports yasubizwa amafaranga y'itike yari yamaze kumushoramo.

Andi makuru avuga ko Rayon Sports atari yo yonyine iri mu rugamba rwo gusinyisha uyu rutahizamu, kuko na AS Kigali bivugwa ko yamuteye imboni, ndetse ikaba yifuzaga gutanga amafaranga menshi kugira ngo imusinyishe, nk'uko amakuru akomeza kubivuga.

Kugeza ubu, Rafael Osalwe niwe mukinnyi w'umunyamahanga wenyine uri gukora imyitozo muri Rayon sports iri kwitegura itangira rya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Si umukinnyi wa mbere Rayon Sports itakaje ibiganiro byarageze kure kuko yanatakaje Man Ykre Dangmo ukomoka muri Cameroun, waje gusinyira AS Kigali.

Heritier Mongo Lompala Bokamba Mbala ni rutahizamu usatira aca ku ruhande rw'ibumuso aho yerekeje muri Saint-Éloi Lupopo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rayon-sports-yatewe-indi-gapapu-rutahizamu-yarambagije-yerekeje-muri-lupopo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)