Uruzinduko rwe i Kigali ruje rukurikira urundi we na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Bénin, Aurelien Agbenonci, bagiriye i Kigali mu minsi 135 ishize [amezi ane n'iminsi 13] bagahura na Perezida Kagame.
Icyo gihe, Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Agbenonci n'abo bari kumwe bari bazaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we, Patrice Talon.
Ku ruhande rw'u Rwanda, ibyo biganiro byari byitabiriwe n'abarimo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, IGP Dan Munyuza ndetse n'Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rushinzwe iperereza n'Umutekano, Gen Maj Joseph Nzabamwita.
Urebye abari bitabiriye, bigaragaza ko ingingo zaganiriweho zifitanye isano n'umutekano kuko usibye ba minisitiri babiri b'ububanyi n'amahanga b'abasivile, [Prof Nshuti Manasseh na Aurelien Agbenonci] abandi bose bari abasirikare.
Today President Kagame received Aurelien Agbenonci, Benin's Minister of Foreign Affairs who is in Rwanda as Special Envoy with a message from President Patrice Talon. pic.twitter.com/olsbbhNVeV
â" Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 10, 2022
Kuri uyu wa Gatandatu, Igisirikare cy'u Rwanda, RDF, cyatangaje ko urugendo rwa Brig Gbaguidi rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'igisirikare cy'ibihugu byombi.
Brig Gen F. Gbaguidi yabwiye itangazamakuru ko yaje mu Rwanda atumwe na Perezida we, Patrice Talon, kuganira na mugenzi we w'u Rwanda ku ngingo zijyanye n'umutekano.
Nta yandi makuru yigeze atangazwa y'ingingo zihariye Gen Kazura na Brig Gen F. Gbaguidi baganiriyeho.
Ubwo Gbaguidi aheruka mu Rwanda ntabwo yari Umugaba Mukuru w'Ingabo za Bénin. Icyo gihe yari Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka. Hashize iminsi 33 avuye mu Rwanda [ku wa 12 Mata 2022] yahise azamurwa mu ntera agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo.
Muri iyo minsi kandi, ku wa 30 Werurwe, Bertin Bada wari ufite ipeti rya Colonel yahise azamurwa mu ntera ahabwa irya Brigadier General. Nawe yari i Kigali. Yari asanzwe ari Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere.
RDF yaba igiye kujya muri Bénin ?
Uruzinduko rw'aba basirikare bakuru ba Bénin ruraca amarenga ko hari imikoranire yihariye yaba yitezwe hagati y'impande zombi.
Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, nawe yabikomojeho ku wa 30 Mata, ubwo yari mu Nama Nkuru ya 15 y'Umuryango FPR Inkotanyi.
Icyo gihe yavuze ko hari ibihugu bibiri u Rwanda ruteganya koherezamo ingabo mu bikorwa byo gushaka no gusigasira amahoro, gusa ntiyigeze atangaza ibyo aribyo ariko yavuze Bénin mu gutanga urugero.
Magingo aya u Rwanda rufite Ingabo mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. Hose ziriyo mu butumwa bushingiye ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.
Ati 'Biragenda neza ugereranyije, ari hano mu gihugu, ari aho dufite abasore n'inkumi, abana banyu, abavandimwe banyu bari muri misiyo hirya no hino, ari Mozambique, ari Repubulika ya Centrafrique, hari n'ahandi nka habiri hagiye kuza.'
'Byose ni ibijyanye n'imyumvire yacu n'imikorere nk'igihugu kandi birimo n'inyungu nyinshi ahubwo ni uko mwinanirwa gusa naho ubundi harimo inyungu nyinshi, z'ubuhahirane, z'imikoranire itandukanye byungukira Abanyarwanda.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko imipaka yamaze kwaguka, ko nyuma ya Centrafrique na Mozambique, ejo hashobora kuzaza Bénin, umunsi ukurikiyeho hakaboneka amahirwe muri Congo Brazaville gutyo gutyo.
Ati 'Imipaka yaragutse, Mozambique, hari Centrafrique, ejo Bénin n'ahandi gutyo.'
Umva ku munota wa 55:00
Bénin isumbirijwe n'imitwe y'iterabwoba
Bénin iherutse kwandikira Umunyamabanga Mukuru wa Loni imumenyesha ko iteganya gukura ingabo zayo zose n'Abapolisi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mali.
Impamvu yatanzwe muri iyo baruwa, ni uko Bénin ifite ibibazo by'umutekano imbere mu gihugu, ishaka ko abasirikare bayo bagira uruhare mu kubirwanya.
Bénin imaze iminsi ifite ikibazo cy'umutekano muke giterwa n'ibikorwa by'iterabwoba biri mu Majyaruguru yayo, aho umutwe utaramenyekana ukomeje kwangiza ibintu. Ni yo mpamvu Perezida Talon yafashe iya mbere akanzura ko mu 2023 ingabo ze zose zizava muri Mali.
Abasirikare ba Bénin bari muri Mali barimo 140 bafite ibirindiro ahitwa Kidal mu majyaruguru y'igihugu. Hari abandi 250 barimo abarwanira ku butaka bafite ibirindiro mu gace ka Sénou hafi y'Umurwa Mukuru wa Mali, Bamako.
Iyo baruwa yanditswe umunsi umwe nyuma y'uko ku wa 27 Mata mu Majyaruguru y'Igihugu ibyihebe byateye Station ya Polisi ya Monsey, bikica umupolisi.
Hashize imyaka ine Bénin yibasirwa n'ibitero by'iterabwoba ndetse bivugwa ko kuva mu Ugushyingo kugera muri Mata, nibura hari hamaze kugabwa ibitero birenga 30 kandi bikagwamo abantu. Aho bigabwa ni hafi ya Burkina Faso, igihugu n'ubundi kimaze igihe cyibasirwa n'ibyihebe.
Kubera ibitero bya hato na hato bigabwa mu duce twa Monsey na Karimama, Guverinoma ya Bénin yafashe umwanzuro wo kongera abasirikare mu duce twose tubarizwamo umutekano muke.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yaba-igiye-kwerekeza-muri-benin