RIB yataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa gutera icyuma no kwambura umusaza bakamusiga ari intere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022 ari bwo Munyampeta usanzwe utuye mu Mudugudu wa Nyagakombe, Akagari ka Cyimbazi, mu Murenge wa Munyiginya, yari avuye mu kabari ari bwo yatezwe agaco n'abo bagizi ba nabi, baramukubita bamuhindura indembe ndetse banamutera icyuma mu maso.

Amakuru yaje kumenyekana mu gitondo,cyo ku wa 16 Nyakanga 2022 ubwo abagenzi babonye uwo masaza aryamye ku nzira yabaye intere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yahamije ko abo bagizi ba nabi bahise batabwa muri yombi.

Yagize ati 'Habanjwe hafatwa umwe kubera ko uyu musaza bamugezeho asa n'uwazahaye, akibasha kuvuga, avuga n'undi na we arafatwa. Abo babiri rero bafashwe,n'ubundi basanzwe ari ibihazi, bajyaga bagira nabi,bakaniba ubundi bagatoroka, tukababura. Ubu barafashwe bari muri RIB, Sitasiyo ya Cyigabiro.'

Uyu muyobozi yatangaje ko uwahohotewe we arwariye ku Bitaro bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali kandi ko ari kwitabwaho n'abaganga mu gihe cya vuba aza gukira.

Niyomwungeri yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi bakagerageza kwicungira umutekano.

Yagize ati 'Icyo tuba dusaba abaturage ni ukuduha amakuru nta kindi, bakicungira umutekano kandi bagatangira amakuru ku gihe, abantu nk'abo bafite imyitwarire nk'iyo ntibabahishire hanyuma tugafatanya n'izindi nzego z'umutekano.'

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-abagabo-babiri-bashinjwa-gutera-icyuma-no-kwambura-umusaza-bakamusiga-ari-intere

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)