Rich Novel yahigitse abaririmbyi 34 yegukana... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rich Novel wanyuze akanama nkemurampaka akanakundwa na benshi mu bafana batoreye ku mbuga nkoranyambaga, ni we wegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere, akurikirwa na Mugisha Richard wabaye uwa kabiri.

Iri rushanwan nyir'izina ryatangiye kuya 4 Nyakanga 2022, aho abahanzi 34 bahuriye kuri Bamboo Bar ku Gisozi bakarushanwa imbere y'akanama nkemurampaka banafatwa amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana nabo bagize umwanya wo gutora.


Ahabereye irushanwa

Nk'uko byari byateganijwe mbere mu migendekere n'ibyagombaga gushingirwaho harebwa uwahize abandi, habanje icyiciro cyo kuririmba imbere y'abagize akanamaka nkemurampaka, hakurikiraho gutorwa n'abafana kw'abarushanwe, byakorewe ku rubuga rwa Instagram.

Buri umwe mu baririmbyi barushanwe yasabwaga kuba afite impano yo kuririmba, kuba yemera gukurikiza amabwiriza ndetse no kwishyura amafaranga 5000 FRW yo kwiyandikisha.

Rich Novel wabaye uwa mbere muri aya marushanwa yahembwe amafaranga 200.000FRW, byiyongera ku kuba azakorerwa indirimbo na SAI Music mu buryo bw'amajwi akanakorana n'inzu ifasha abahanzi ya BL Entertainment, izamufasha gukora umuziki mu gihe cy'umwaka umwe.

Aganira na InyaRwanda, Rich Novel yasobanuye ko gukora cyane ari byo byamuhesheje kwegukana iri rushanwa ateganya kungukiraho byinshi. Ati ''Gutsinda mbikesha gukora cyane, kandi bizambera uburyo bwo kuzamura impano yanjye. Bizanyongerera ubushobozi bwo gukora umuziki, bitandukanye n'uko ubusanzwe nakoraga ntawumfasha.''


Rich Novel hagati

Mugisha Richard wabaye uwa kabiri muri aya marushanwa, we azahembwa gukorerwa indirimbo mu buryo bw'amajwi na SAI Music, anafashwe mu buryo bwo kuyimenyekanisha mu gihe kandi abaririmbyi bose bitabiriye amarushanwa bashyiriweho igabanyirizwa ryo gukorerwa indirimbo na SAI Music.

Pazzo Parole wateguye iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda ko ryagenze neza kandi rizakomeza. Ati ''Irushanwa ryagenze neza muri rusange, kandi twizeye ko rizaha inyungu abaryitabiriye bose. Duteganya ko 'Your Talent' izajya iba kabiri mu mwaka, irushanwa rimwe rikaba mu mpeshyi irindi rikaba mu mpera z'umwaka.''


Ice Saiger washinze SAI Music na Pazzo Parole






Bamwe mu barushanwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119224/rich-novel-yahigitse-abaririmbyi-34-yegukana-irushanwa-your-talent-ku-nshuro-ya-mbere-119224.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)