Riderman yasusurukije abaturage bitabiriye um... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatandatu nibwo Ubuyobozi bw'intara y'Uburasirazuba, akarere ka Nyagatare ndetse n'inzego z'umutekano batashye ku mugaragaro sitade y'Akarere ka Nyagatare. Iyi sitade yari imaze imyaka itatu ikoreshwa, ariko itaratahwa ku mugaragaro. Uyu muhango wari witabiriwe n'ingeri zose, abana, abakecuru n'abasaza, dore ko kwinjira byari ubuntu.

Igitego cya Riderman cyatangiye ibyishimo ari byose ku bakunzi ba Sunrise FC 

Kuva ku isaha ya saa 16:00, abaturage bakurikiye umukino wa gicuti wahuje Sunrise FC izajya yakirira imikino yayo kuri iyi sitade ndetse n'ikipe ya APR FC, maze Sunrise FC itsinda APR FC ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri (62'90') bitsinzwe na Ruhinda Faruku uri mu igerageza muri iyi kipe.

Nyuma y'uyu mukino nk'uko bari babisezeranyijwe, umuhanzi Riderman yuriye urubyiniro maze aririmbira abaturage karahava. 

Ku isaha ya 18:10 nibwo uyu Muhanzi ukunzwe n'ingeri zose yazamutse mu rubyiniro, aho yahereye ku ndirimbo 'Ntakibazo' yakoranye n'itsinda Urban Boys. Riderman kandi yakurikijeho indirimbo 'Romeo and Juliet' yafatanyije na Dream Boys. Indirimbo ya gatatu yabaye 'Ikinyarwanda' yafatanyije na Bruce Melody. Nyuma y'izi ndirimbo, Riderman yafashe akanya ashishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge by'umwihariko urubyiruko kuko ari imbaraga z'ejo hazaza. 

Abafana ibyishimo byari byose nyuma yo kubona Riderman btaherukaga

Riderman washinze itsinda Ibisumizi, yongeye kandi asaba umuvanzi w'imiziki nawe wari wabucyereye ubundi bongera kuririmbira abaturage nabo bari banze gutaha. 'Horo' niyo ndirimbo ya kane uyu Muhanzi yaririmbye, gusa ikirangira abwira abafana ko iyi ndirimbi ayiririmba nk'aho yasinze ariko inzoga atari nziza ku buzima bw'umuntu. Riderman yahise azamuka n'indirimbo ya Gatanu ariyo 'Nisamehe' yafatanyije na Safi Madiba.

Abafana ibyo gutaha ntibabikozwaga

Aho iminota yari igeze, abafana bari batangiye kwishimira Riderman ndetse nawe atungurwa n'uburyo indirimbo zose ari kuririmba asanga abafana bazizi. Ahagana mu ma saa 18:35, nibwo Riderman yaririmbye 'Ntakabya' yakoranye na  Christopher nayo asanga abafana bayizi mu busa. Ubwo Riderman yaririmbaga 'Nyumbani' yafatanyije na Bruce Melody, nibwo ibuntu byatangiye gufata indi ntera abafana bajya hejuru, bamwe batangira no guta indangamuntu kuko zarangishwaga ubutitsa. Indirimbo 'Simbuka' y'uyu muhanzi nayo yaje ihuhura byose kuko nta muntu n'umwe wasigaye yicaye muri sitade, ahubwo bose bari bubahirije umuvuduko w'iyo ndirimbo ndetse n'izina ryayo maze barasimbuka karahava.

Ibice byose bya sitade byari byabaye mwidagadure kuko hari nabahisemo kujya kubyinira mu kibuga ubwo Riderman yaririmbaga

Riderman yakurikijeho indirimbo zindi zirimo: Igicananiro, Umwana w'imuhanda, Come back yakoranye na Safi Madiba, Intahiro yakoranye na Urban Boys, Nikonabaye ndetse na till i die.

Indirimbo zose uyu muhanzi ufite guma guma ya 2013 yaririmbye, yatunguye n'uburyo abafana ba Nyagatare bazishimiye kandi bazi no kuziririmba kugera n'aho nawe amarangamutima amufata akabashimira avuga ko anyuzwe n'urukundo bamweretse.

Ubwo Riderman yari arimo kuririmba Horo

Senderi niwe wagombaga gusimbura Riderman ku rubyiniro ariko byabanje kugorana kuko abafana bari banze ko Riderman agenda, biba ngombwa ko afatanya na Senderi ku rubyiniro. Abafana batangiye batumva neza Eric Senderi ariko nyuma yo kubaririmbira indirimbo 2 zirimo Tuzarwubaka, bose bahise bayoboka.

Aha Eric Senderi yari aje gukorera mungata Riderman 


Abafana bati" wowe Riderman nta hantu uri bujye"

Mu myanya y'icyubahiro naho abafana bari buzuye

Abaturage ba Nyagatare batahanye ibyishimo by'impanga nyuma yo gutsinda APR FC bakanataramirwa n'umuhanzi w'ikirangirire





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118851/riderman-yasusurukije-abaturage-bitabiriye-umuhango-wo-gutaha-sitade-yakarere-ka-nyagatare-118851.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)