Kugeza na n'ubu umukinnyi Ronaldo ntaraza ku myitozo ya Manchester United imaze iminsi itatu yose itangiye ndetse akaba yaratangajeko agomba kuva muri iyi kipe kenshi gashoboka.
Ushinzwe kumushakira amasoko, George Mendez, akomeje kugenda aganira b'amakipe agiye atandukanye harimo Chelsea ndetse n'indi kipe ikomeje kuvungwa cyane ariyo FC Barcelona.
Umuyobozi wa FC Bayern Munich, Oliver Kahn, yatangajeko ubushobozi bwa Cristiano Ronaldo budashidikanywaho gusa ko mu mikinire y'iyi kipe mu by'ukuri batamukeneye.
Oliver Kahn yagize ati:' mu cyubahiro cyose ngomba Cristiano Ronaldo, kuza muri Bayern kwe ntabwo byahura n'ubwoko bw'imikinire yacu'.
Ku makuru dukesha Fabrizio Romano, ni uko ibiganiro bikomeje hagati ya George Mendez ndetse na Oliver Kahn gusa ngo igisubizo cyiracyari cya kindi, 'Oya'.
Cristiano Ronaldo yatangajeko ashaka kujya mu ikipe uzabasha gukina imikino ya Champions league, ikindi ni uko gukina muri Europa league Manchester United yaboneye itike, atabishaka na gato.
Ikindi kandi ni uko atishimiye umwanzuro wafashwe na Manchester United wo gukata abakinnyi 25% ku mishahara yabo bitewe n'igihombo iyi kipe yahuye na cyo cyo kuba itazajya mu mikino ya UEFA champions league.
Source : https://yegob.rw/ronaldo-ibye-bikomeje-kuba-agatereranzamba-beyern-yatangaje-umwanzuro-wayo/