Rubavu: Abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kwa muganga begerejwe Postes de santé #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana bavuga ko mu myaka yashize kwivuza byari ingorabahizi kuko bakoraga urugendo rw'amasaha asaga ane ngo bagere aho bivurizaga ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana, none ubu barishimira ko begerejwe Postes de santé ya Rusura.

Hashize ukwezi abaturage bo mu tugari twa Rusura na Gacurabwenge begerejwe Postes de santé ya Rusura, nyuma y'myaka n'imyaniko bakora urugendo rurerure bajya gushaka service z'ubuvuzi.

Postes de santé ya Rusura

Umugore witwa Uwera Christine, utuye mu Kagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana aganira n'ikinyamakuru Iriba news yavuze ko basubijwe.

Yagize ati 'Hari abaremberaga mu rugo kuko nta mafaranga y'urugendo bafite banatinya kugenda n'amaguru amasaha arenga ane, ugasanga bigize ingaruka ku murwayi bikaba byamuviramo no kubura ubuzima gusa ubu ntibizongera kuko twarasubijwe.'

Bishimira ko batagikora urugendo rurerure bajya gushaka service z'Ubuvuzi

Ibi byishimo abisangiye n'abagenzi be barimo na Kamanzi Jean Paul utuye mu kagari ka Gacurabwenge wavuze ko bishimiye iri terambere gusa agaragaza ko hari icyifuzo bafite.

Yavuze ati 'Turanezerewe gusa abaganga ntibahagije kuko mu masaha y'ijoro kubona ukwitaho ni ingorabahizi mbese iki kibazo gikemutse nabyo byarushaho kutunezeza.'

Umuyobozi w'ikigonderabuzima cya Busasamana gifite mu nshingano iyi Postes de santé ya Rusura, Iyamuremye Severain yavuze ko icyo kibazo kizwi ariko ngo kizakemuka vuba.

Yagize ati 'Ibyo bavuga ni ukuri gusa twaganiye n'ababishinzwe, abaganga bazongerwa mu gihe cya vuba.'

Postes de santé  ya Rusura imaze ukwezi kumwe itangiye gutanga service zitandukanye z'ubuvuzi, ifite laboratwari ipima ibizamini byihuse birimo ibya Malaria, VIH na Hepatite.

Iyi Postes de santé irimo ibikoresho bitandukanye bigezweho

Hatangirwa kandi ubuvuzi bw'ibanze, ndetse mu gihe cya vuba  ngo bazatangira kwakira  kwita ku bagore batwite batiriwe bajya ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana.

Muri gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka irindwi, biteganyijwe ko Ibitaro bitandukanye bizubakwa, hazubakwa Postes de santé nshya 150 hirya no hino mu gihugu.

Yanditswe na Mukundente Y.

 

 

The post Rubavu: Abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kwa muganga begerejwe Postes de santé appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/18/rubavu-abaturage-bakoraga-urugendo-rurerure-bajya-kwa-muganga-begerejwe-postes-de-sante/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)